ABATUYE AKARERE KA BURERA BASABWE KWIRINDA KUGURA UBUTAKA BIDAKOREWE IMBERE YA NOTERI MU BY’UBUTAKA
Mu nama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye uyu munsi n’abaturage b’Akagari ka Ntaruka, mu Murenge wa Kinoni yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwirinda kugura ubutaka bidakorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka hagamijwe kwirinda ingaruka bitera.
Yibukije ko ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure risabwa na ba nyir’ubutaka bikorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka w’aho umutungo ugurishwa uherereye cyangwa se Noteri wikorerwa wahawe ububasha mu by’ubutaka.
Yagize ati:"Kugura ubutaka bidakorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka hari ubwo biteza ibibazo binyuranye ku buryo hari abo birangira bariganyijwe ubutaka baguze bitewe n’ubushishozi buke bw’abaguze n’ubutekamutwe bakorewe n’ababagurishije ubutaka; bamwe mu baguze ubutaka bakaba bahura n’ibihombo binyuranye bitewe n’ibibazo bigaragara mu byangombwa by’ubutaka baba baguze. Ubwo buriganya butera ababugiriwe kugana Inkiko bashaka ubutabera; hakaba ubwo babura ibimenyetso bihamya ibyaha abaregwa; bikarangira batsinzwe; bagahomba amafaranga, igihe n’ibindi bakoresheje mu manza."
Yagize kandi ati:"Iyo mu bugure bw’ubutaka habayeho uburiganya bitewe no kutabikorera imbere ya Noteri mu by’ubutaka biteza amakimbirane hagati y’abaguze; ndetse ayo makimbirane agera mu miryango y’abagiranye ikibazo. Ingamba zo kwirinda ibibazo bishingiye ku bugure bw’ubutaka ni ubugure bukorewe imbere ya Noteri mu by’ubutaka."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye kandi abatuye Akarere ka Burera gukorera ku butaka ibikorwa byahagenewe gahamijwe kwirinda ingaruka zaterwa no kurenga ku mabwiriza yerekeye imikoreshereze myiza y’ubutaka.
Ibijyanye no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka bigengwa n’Itegeko No 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 73 aho mu gika cyayo cya nyuma iteganya Iteka rya Ministiri rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku iyandikisha rusange ry’ubutaka no ku mbibi zabwo ryatangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda rishyira mu bikorwa Itegeko rishya ry’ubutaka.
Ibindi byerekeye imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka wabisoma unyuze kuri iyi link: https://www.lands.rw/rw/iyandikisha-ryubutaka