ABATUYE KU KIRWA CYA BIRWA BARASHIMIRA UMUKURU W'IGIHUGU KU BWATO BAGURIWE N'INZEGO Z'UMUTEKANO

Abatuye ku Kirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera barashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku iterambere yabagejejeho ririmo ubwato Polisi y'u Rwanda, Ingabo z'u Rwanda n'izindi nzego z’umutekano zabaguriye zabashyikirije ku wa kane w'icyumweru gishize.

Ubwo bwato babushyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye ubwo yamurikiraga abaturage ibikorwa izo nzego z’umutekano zabakoreye birimo inzu zubakiye abatishoboye muri gahunda y’ibikorwa by’izo nzego bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage; uyu mwaka bikaba byarateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abaturage b’u Rwanda hamwe n’Inzego z’umutekano bizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’Ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’Abaturage."

Amurikira abaturage ibyo bikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’abari kumwe na we bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere.

Umwe mu batuye kuri icyo Kirwa witwa Rwabuhungu Jean Claude yashimwe inzego z’umutekano agira ati:"Kubera ubwato butoya; kandi bushaje twakoreshaga byaratugoraga cyane mu ngendo tuva ku Kirwa ndetse tunataha. Ubwo bwato bwakererezaga abantu kubera ko bwatwaraga abantu bake; kandi na bwo ntitwabaga twizeye ko bagera aho bagiye amahoro; cyane ko hari abahuraga n’ibibazo binyuranye mu mazi bitewe n’ubwo bwato butari bumeze neza."

Yagize kandi ati: "Kuba inzego z’umutekano ziduhaye ubu bwayo bwiza; kandi bunini bizatuma ingendo zihuta; abantu bagere aho bagiye ku gihe; kandi bagereyo amahoro. Ubu nta bwoba ko abari mu bwato bakora impanuka bitewe n’ubwato bubi; ninahaba izaba ari impanuka yaba n’ahandi hose bidatewe n’ubwato bubi. Ubu bwato bwiza duhawe buzadufasha kwihutisha iterambere ryacu. Ibi byiza tubikesha Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame. Imana imuhe kurama, akomeze ageze ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange kuri rindi terambere; Abanyarwanda barusheho kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza."

Undi witwa Nyirakamanzi Anathalie yashimye Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda n’izindi Nzego z’umutekano ku bw’ubwo bwato agira ati:"Ubu bwato buzorohereza abana bacu bajya; ndetse bajya ku ishuri; kandi buzatworohereza mu buhahirane n’abatuye ahandi."

Yagize na none ati:"Ibindi buzadufasha harimo gutuma twivuriza ku gihe n’ibikorwa binyuranye biduteza imbere. Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuko ubu bufasha bw’Ubwato n’irindi terambere yatugejejeho tubikesha imiyoborere myiza ye na gahunda ze z’iterambere zinyuranye zigamije gukomeza no kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange."

Mu ijambo rye, CG Felix Namuhoranye yasabye abatuye icyo Kirwa gufata neza no kubyaza umusaruro ubwo bwato; asaba abakorera ibikorwa binyuranye mu Biyaga byo mu Karere ka Burera birimo uburobyi n’abatwaramo amato kubahiriza amabwiriza n’amategeko byerekeye gukorera ibikorwa binyuranye mu mazi.

Umuyobozi w'Akarere yashimye Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku bw'ibikorwa binyuranye bigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage birimo ibyatashwe mu cyumweru gishize bigenda bikorwa mu Karere ka Burera.

Yibukije abitabiriye ibyo birori ko ibikorwa byatashwe ari umusaruro w'imiyoborere myiza ye na gahunda nziza z'iterambere afitiye Igihugu n'abagituye; asaba ababimurikiwe kubifata no kubibyaza umusaruro; barusheho kwiteza imbere.

Back