ABATUYE UMURENGE WA NEMBA BAMURIKIWE KU MUGARAGARO IKIRARO CYO MU KIRERE BUBAKIWE
Igicamunsi cy’uyu wa Gatanu Tariki 09 Nzeri uyu Mwaka cyaranzwe n’Ibyishimo n’Umunezero ntagereranywa ku batuye Utugari twa Nyamugali na Rubona tw'Umurenge wa Nemba ubwo bamurikirwaga Ikiraro cyo mu kirere cya Cyabami bubakiwe gifite metero 56 gihuza utu duce.
Iki Kiraro cyubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Brigde2Prosperity (B2P) kikaba kizoroshya imigenderanire n'ubuhahirane bw'abatuye turiya duce ndetse n'abaturuka mu tundi duce.
Kumurikira Abaturage iki Kiraro byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Burera, Bwana Frank IBINGIRA afatanyije na Anitha UMUTONIWASE wari uhararariye B2P. Uyu muhango witabiriwe n'Abafatanyabikorwa ba B2P baturuka mu Bwongereza, Ubudage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa Bwana Frank IBINGIRA yagejeje ku Baturage bitabiriye uyu muhango yabasabwe kubyaza umusaruro iki gikorwa remezo no kukibungabunga.
Yagize ati: "Iki Kiraro ndetse n’ibindi bikorwa by’Iterambere bitandukanye byubatswe mu Karere no hirya no hino mu Gihugu byagezweho kubera Imiyoborere myiza na gahunda nyinshi nziza z’Iterambere by’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME bigamije kurushaho guteza imbere Abaturage n’Igihugu muri rusange. Mumfashe dushimire Umukuru w’Igihugu. Ndabasaba kubungabunga ibikorwa remezo mugezwaho; kandi mubibyaze umusaruro."
Abaturage bashimye Umukuru w'Igihugu ku bw'iki Kiraro bamurikiwe; ndetse n'ibindi bikorwa by'iterambere bagejejweho; biyemeza kubibungabunga
Umwe mu Baturage witwa AKINGENEYE Séraphine yagize ati: "Iki Kiraro tumurikiwe uyu munsi gisimbuye icy’Ibiti cyari kihasanzwe cyari giteje impungenge zirimo kuba umuntu yashoboraga kugwa mu Mugezi akaba yavunika. Guhera uyu munsi izo mpungenge zibaye amateka. Tuzajya twambuka nta mpungenge."
Yagize kandi ati:"Iki Kiraro kije kandi koroshya imigenderanire n’Imihahiranire hagati y’Utugari twaba utwa Nemba ndetse n’abandi bagikoresha. Imana ishimwe cyane kuba yaraduhaye Umukuru w’Igihugu ukunda cyane Umuturage; uhora ashaka icyamuteza imbere."