ABATUYE UMURENGE WA RUGARAMA BIBUKIJWE KO KURI SITE Z’UBUHINZI HAHINGWA GUSA IBIHINGWA BYATORANYIJWE

Ibi babyibukijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste mu nama yagiranye n’abatuye Akagari ka Karangara kuri uyu wa kane muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU.

Yababwiye ati:"Guhuza ubutaka; bugahingwaho igihingwa cyatoranyijwe ni gahunda ya Leta igamije kugira ngo abaturage babone umusaruro mwinshi; kandi mwiza, bihaze mu biribwa; kandi basagurire amasoko, babone amafaranga, biteze imbere; banateze imbere Igihugu."

Yongeyeho ati:"Kugira ngo umusaruro uboneke ku bwinshi; kandi mwiza; site zose z’ubuhinzi uko ari 1,143 mu Karere zigomba guhingwaho ibihingwa byatoranyijwe. Guhinga kuri site z’ubuhinzi ibihingwa byatoranyijwe bituma iyo hari uburwayi bwaje mu myaka; byorohera ababishinzwe kumenya icyabuteye; hanyuma bagakemura ikibazo cyagaragaye. Byorohera kandi abahinzi kubona ifumbire n’ubundi bwunganizi mu bijyanye n’ubuhinzi."

Yasabye abahinzi gukoresha imbuto nziza, ifumbire y'imborera, imvaruganda n'ishwagara ahari ubutaka busharira, gukoresha ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire, guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, kububyaza umusaruro no guhingira igihe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakanguriye kandi abatuye uwo Murenge n’Akarere muri rusange kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’Igihugu muri rusange zirimo isuku n’isukura, gutanga Mituweli ya 2025-2026, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame; kandi bakitabira umurimo kugira ngo biteze imbere.

Yabasabye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi; bakirinda kandi amakimbirane, ubusinzi n’ubuzererezi.

Yabasabye na none kohereza abanyeshuri bagaragaje intege nkeya mu masomo kwitabira gahunda Nzamurabushobozi igamije kuzamura urwego rwabo rw'ubumenyi; abazatsinda ikizamini bazahabwa bakazimuka mu mwaka ukurikiyeho na gahunda y’Intore mu biruhuko igamije kwita ku bana n’urubyiruko muri iki gihe bari mu biruhuko; bakaba bigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri zo; no kubaganiriza ku byo bakwiriye kwirinda byakwangiriza  ahazaza habo. 

Nyuma yo kubaganiriza ku ngingo zinyuranye zavuzwe haruguru, yakiriye ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu baturage bifite aho bihuriye n’ibyo yabaganirijeho; akemura n’ibibazo bamubajije; ibitakemukiyeho bikeneye ubuvugizi abizeza ko Ubuyobozi bw’Akarere buzabigeza ku nzego bireba.

Back