ABATUYE UMURENGE WA RUHUNDE BASABWE KWIRINDA IBIKORWA BY’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BIDAKURIKIJE AMATEGEKO

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abaturage b’Akagari ka Gatare, mu Murenge wa Ruhunde muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abasaba kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko.

Yababwiye ati:"Kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agatangira kuyacukura ari uko aruhawe. Kutabyubahiriza si ukwica gusa amategeko; ahubwo umuntu ubikora bitubahirije amategeko aba ashyira ubuzima bwe mu kaga kuko hari ababigwamo; abandi bakabikomerekeramo."

Yakomeje agira ati:"Kuyacukura bisaba ko ubikora aba afite ubumenyi buhagije, kandi agomba kuba afite ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka zishobora gukomoka kuri iyo mirimo. Ibi mbibasabye mu rwego rwo kugira ngo hubahirizwe itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri; hanirindwe ko mu birombe biri muri uyu Murenge hazongera gukomerekeramo; cyangwa ngo hagwemo abantu; cyane ko byigeze kubaho."

Umuyobozi w’Akarere yababwiye kandi ati:"Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka n’isuri. Ibi biza bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bikabahitana. Abantu bose bagomba rero kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko."

Ingingo ya 3 y’Itegeko N° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko uburenganzira bwose bwo gutunga no kugenzura ibituruka ku mabuye y’agaciro na kariyeri, biri ku butaka, munsi cyangwa hejuru y’ubutaka bw’u Rwanda buhariwe gusa Leta ariko bitabangamiye uburenganzira umuntu afite ku butaka n’ibyo abutungiyeho; kandi ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko biteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 7 y’iri tegeko N° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri igaragaza ubwoko bw’impushya z’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zirimo uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi, urwo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe gito, ikirombe giciriritse, cyangwa mu kirombe kinini n’uruhushya rwo gutunganya amabuye y’agaciro.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Back