ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MIRENGE YA CYANIKA NA KAGOGO BASABWE GUFATANYA KURWANYA IBYAHA BIKORERWA MU MUPAKA

Uyu munsi; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano mu Karere bakoranye inama n'Abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo yarebeye mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo muri gahunda y'ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa mu mupaka.

Mu kiganiro bagiranye na bo babasabye gufatanya gukangurira abaturage kwirinda ibyo byaha birimo magendu no gutunda ibiyobyabyenge birimo Kanyanga n'inzoga zitemewe mu Rwanda babyinjiza mu Gihugu babasobanurira ingaruka zabyo haba kuri bo n'Igihugu; kandi bakagira uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwiza, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bagira inama ababikora kubireka, kandi bagatanga amakuru yerekeye ababikora.

Mu ijambo rye, Mukamana yagize ati:"Igihe muganira n’abaturanyi, abavandimwe n’inshuti zanyu mujye mubabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge zirimo kuba hari ababiburiramo ubuzima kubera kurwanya inzego z’Umutekano; kandi ko iyo hagize abiburiramo ubuzima; bikaba byumvikana ko umuryango wa nyakwigendera uba ubuze umuntu; bikaba n’igihombo ku Gihugu; mubagire inama yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."

Yabasabye kujya kandi babwira abaturanyi babo kwirinda guhishira abatunda, abacuruza n’abanywa Kanyanga n’Ibindi Biyobyabwenge; bagatanga amakuru yerekeye ababikora kabone n’iyo yaba ari Umuvandimwe cyangwa inshuti.

Yababwiye kandi ati: "Niba Umuturanyi wawe anywa cyangwa acuruza Kanyaga cyangwa ibindi Biyobyabwenge; mugire Inama yo kubireka. Nubirenza amaso ukibwira ko ibyo akora nta cyo bigutwaye; uzaba wibeshya. Niba nta cyo ukoze ngo abicikeho; menya ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze kuko ubinywa natagukubita ngo agukomeretse; azakwiba; cyangwa afate ku ngufu umugore wawe; cyangwa asambanye umwana wawe. Kurwanya ibiyibyabwenge biri mu nyungu za buri wese."

Umuyobozi w'Akarere yibukije abavuga rikumvikana bo muri iyo Mirenge ko gukora magendu bidindiza iterambere ry’Igihugu kubera ko nta musoro uba watanzwe; abasaba gufatanya n’izindi nzego kuyirwanya; bakarwanya na none kwambuka umupaka bidakurikije amategeko bagira abaturanyi babo guca ku mipaka yemewe.

Back