ABAYOBOZI B'AMAKOPERATIVE N'ABAYOBOZI B'AMATSINDA Y'ABAHINZI BA KAWA BIYEMEJE KO ABO BAHAGARARIYE BAGIYE GUTANGIRA KWIZIGAMIRA MURI EJOHEZA

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste bakoranye inama n'abayobozi b'amakoperative manini n'abayobozi b'amatsinda y'abahinzi ba Kawa; babasaba gukangurira abo bahagarariye bakizigamira muri EjoHeza; iyo nama ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere.

Abasobanurira abo bayobozi b’Amakoperative n’amatsinda ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza."

Yababwiye ko iyi gahunda yashyizweho binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuwa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019.

Yakomeje agira ati:" EjoHeza ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda. Muri EjoHeza, kwizigamira ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza."

Umuyobozi w'Akarere yasabye abo bayobozi b’Amakoperative n’amatsinda gusobanurira abanyamuryango bayo bahagarariye ibyiza bya EjoHeza; babakangurire kwiteganyiriza no guteganyiriza ababo muri iyo gahunda.

Nyuma yo kubwirwa ibyiza by’iyo gahunda, abo bayobozi b’Amakoperative n’amatsinda bijeje ubuyobozi bw’Akarere ko abo bahagarariye bagiye gutangira kwizigamira muri EjoHeza; basanzwe bizigamira bakongera ubwizigame. 

Back