ABAYOBOZI B’IBIGO NDERABUZIMA BASABWE GUSHYIRA IMBARAGA MU BUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IGWINGIRA
Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Burera basabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira Igwingira.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire n’Uburenganzira bw’Umwana (NCDA), Bwana MUMYEMANA Gilbert hamwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix mu Nama bagiranye na bo ku wa gatatu Tariki 02 Kamena uyu Mwaka yabereye mu Cyumba Mberabyombi cy’Akarere ka Burera; aho basuzumiye hamwe ibitera Igwingira n’Ingamba zo kurirwanya.

Mu butumwa Bwana MUNYEMANA yagejeje kuri abo Bayobozi b’Ibigo Nderabuzima yagarutse ku nshingano zabo; agaragaza ko kurwanya Imirire mibi n’Igwingira biza ku isonga mu byo bakwiriye kwitaho cyane.
Yagize:"Iyo Umwana ahuye n’Igwingira bimugiraho ingaruka; haba mu mikurire, imitekerereze n’Imibanire ye n’abandi; kandi bigira ingaruka ku Iterambere n’Ubukungu by’Igihugu."
Bwana MUNYEMANA yagize kandi ati: "Igwingira riterwa ahanini n’Imirire mibi. Mukwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha Abaturage ubworyo bwo gutegura Indyo yuzuye; kandi mubagaragariza ibyo bakoresha mu kuyitegura b batunze iwabo mu Ngo bakwifashisha mu kuyitegura. Bimwe mu byo bakwifashisha bafite iwabo mu Ngo twavuga Amagi, Amata, Imboga z’ubwoko butandukanye, Ibirayi, Ibijumba, Ibishyimbo n’ibindi. Igikenewe ni uguhindura Imyumvire bakigishwa; kandi bakumva ko kurwanya Imirire mibi n’Igwingira bidasaba ibya mirenge.

Mu kiganiro Bwana MANIRAFASHA yahaye abo Bayobizi b’Ibigo Nderabuzima yababwiye ko Amakimbirane mu Miryango ari bimwe mu bitera Ibibazo by’Igwingira.
Yagize ati:"Iyo Umugabo n’Umugore bafitanye Amakimbirane Abana bahahurira n’Ibibazo by’Imibereho kubera ko iyo Ababyeyi babo; cyane cyane Abagabo; iyo babonye Amafaranga bayatsinda mu Kabare; hanyuma inzara, Imirire mibi n’Igwingira bigataha muri uwo Muryango. Igihe cyose muzaba mukora Ubukangurambaga ntimukibagirwe kwigisha Abaturage kwirinda Amakimbirane."
Bwana MANIRAFASHA yagize kandi ati: "Burera ikwiriye kuba Burera irera Abana bazira Imirire mibi n’Igwingira. Kugira ngo tubigereho birasaba ko Inzego zose zifite aho zihurira no kurwanya Imirire mibi n’Igwingira gusenyera umugozi umwe mu kubikumira no kubirandura."
Yabasabye gufatanya n’Abajyanama b’Ubuzima mu bukangurambaga bwo kurwanya Imirire mibi n’Igwingira; kandi bakagira uruhare muri gahunda y’Amarerero yo mu Ngo kugira ngo iyi gahunda igere ku ntego yayo."