ABAYOBOZI B’IBYICIRO BINYURANYE MU KARERE BIYEMEJE GUKEMURA MU BURYO BURAMBYE IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Mu nama yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akare; Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere n’abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi bakozi mu Karere bafashe ingamba zigamije gukemura mu buryo burambye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Mu bibazo yabasabye gukemura harimo ikibazo cy’isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe mu Karere, imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, inda ziterwa Abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ubuzererezi n’ubusinzi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yabwiye abo bayobozi ati:"Ingamba twafatiye muri iyi nama murasabwa kuzishyira mu bikorwa nk’uko twabyiyemeje kugira ngo abaturage b’Akarere ka Burera bagire imibereho myiza; kandi bagere ku iterambere."

Yabibukije ko bagomba kwihutisha igikorwa cyo kubakira abantu batuye mu nzu zimeze nabi zashyira ubuziba bwabo mu kaga n’igikorwa cyo kububakira inzu, ubwiherero n’ibikoni kigeze abasenyewe n’ibiza; kandi bagakangurira abaturage kunahiriza amabwiriza agamije kwirinda no kurwanya inkuba n’ibiza.

Yabasabye gushishikariza abaturage gukomeza kwitabira gahunda ziteganyijwe mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; birinda, kandi bagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya rya Jenoside; kandi bagakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Back