ABAYOBOZI B'UTURERE BUNGIRIJE BASHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE MU TURERE TUGIZE INTARA Y’AMAJYARUGURU N’INTARA Y’I BURENGERAZUBA BAJE MU RUGENDOSHURI KU BURYO IBIGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO BYAHUJWE N'IBIGO BY'AMASHURI BIBYEGEREYE
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere bakiriye Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’i Burengerazuba baje mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri rugamije kwigira ku buryo Ibigo Mbonezamikurire y'abana bato byahujwe b'Ibigo by'Amashuri bibyegereye.
Muri urwo rugendoshuri basuye Ikigo Mbonezamikurire y’abana bato cya Rwabegeni n'icya Kayenzi mu Murenge wa Kagogo, icyo ku ishuri rya G.S Butete mu Murenge wa Cyanika, icyo muri Musenda mu Murenge wa Gatebe n'icyo muri Ruyange, mu Murenge wa Cyeru.
Abakira, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Guhuza Ibigo Mbonezamikurire y'abana bato n'Ibigo by'Amashuri bibyegereye bituma abana baharererwa bitabwaho kurushaho; ababyeyi babo bakabona umwanya uhagije wo gukora ibiteza imbere umuryango kubera ko babasize ahantu bizeye. "
Yakomeje agira ati:"Kubihuza bituma kandi imikorere y’ibyo bigo irushaho kuba myiza; abana baharererwa, bagahabwa ubumenyi nkenerwa; bakagirirwa isuku ihagije, bikadufasha gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato."
Yavuze ko n’ubwo baje kwigira ku buryo Akarere ka Burera kashyize mu bikorwa iyi gahunda; hari byinshi Akarere ka Burera kakwigira ku buryo Uturere baje bahagarariye twashyize mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye.