ABITABIRIYE INAMA YAGUYE Y’INKINGI Y’IMIYOBORERE MYIZA BAFASHE INGAMBA ZO GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere babarizwa mu Nkingi y’Imiyoborere myiza yaguriwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abakozi bashinzwe imiyiyoborere myiza mu Mirenge.
Iyo nama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere. Yitabiriwe kandi n’abakozi bashinzwe Irangamimerere na Notariya mu Mirenge n’abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere mu ishami ry’imiyoborere myiza.
Abayitabiriye bafashe imyanzuro agamije kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe; kandi neza tuzirikana gahunda y’Umuturage ku Isonga.
Yagize ati:"Mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, inda ziterwa Abangavu, amakimbirane, ubusinzi na bamwe mu bana bava mu ishuri.Ibyo bibazo , kimwe n’ibindi ntarondoye bigira kandi ingaruka ku iterambere ry’Igihugu muri rusange.Dufatanye kubikumira no kubikemura."
Umuyobozi w’Akarere yababwiye kandi ati:"Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke; dukwiye gukangurira abaturage kugira isuku umuco, gutegura indyo yuzuye kugira ngo birinde; banarwanye imirire mibi n’igwingira ry’abana bato; kwirinda amakimbirane, ubusinzi, bakirinda kandi gutunda, gukwirakwiza, kunywa no gucuruza Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge; tukabashishikariza kandi kwitabira umurimo bakiteze imbere; bakitabira kandi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kwitabira umurimo no kugana ibigo by’imari."
Yongeyeho ati:"Ingamba twafatiye muri iyi nama turasabwa kuzishyira mu bikorwa nk’uko twabyiyemeje kugira ngo abaturage b’Akarere ka Burera bagire imibereho myiza; kandi bagere ku iterambere. Gushyira umuturage ku isonga bikwiye kuba ihame ritugenga. Guha umuturage serivisi nziza dukemua neza ibabazo atugejejeho bikwiye kuba umuco. "
Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO igamije gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange bikorewe ku rwego rw'Isibo; buri wese uyituye abigizemo uruhare.