ABITABIRIYE INAMA Y’INTEKO RUSANGE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE MU KARERE KA BURRA BUNGURANYE IBITEKEREZO KU NGAMBA ZO GUMEMURA IKIBAZO CY’ABANGAVU BATERWA INDA

Uyu munsi, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama y'Inteko rusange y'Inama cy'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Burera yayobowe n'Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Burera, Uwamwiza Catherine.

Abayitabiriye barebeye hamwe ibyo bagezeho mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2024-2025. Bagejejweho, kandi basinya imihigo ya Mutimawurugo muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026; kandi bungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yahaye abitabiriye inama ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda; abasaba gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda. Bahawe kandi ikiganiro ku ruhare rwa Mutimawurugo mu kurwanya inda ziterwa Abangavu.

Yagize ati:"Dufatanye gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu dukangurira abangavu kwirinda ibishuko byose byabashora mu busambanyi bwabaviramo ingaruka zirimo gutwara inda, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuba ababyeyi imburagihe. Bamwe mu bangavu babyaye bibaviramo kureka ishuri, bamwe mu babyeyi aho kubaba hafi mu bibazo bahuye na byo bakabatererana n’abana babo.Umwana w’umukobwa wahuye n’ibyo bibazo ntakwiye gutereranwa; ahubwo ababyeyi bakwiye kumuba hafi ; bakamufasha mu buryo bwose bushoboka. " 

Yagize kandi ati:"Gutwara inda ku bangavu ntibigira ingaruka kuri we gusa, bigira n’ingaruka ku muryango we n’Igihugu muri rusange kubera ko bene abo babyeyi bari mu bo Leta iha ubufasha bunyuranye mu rwego rwo kumufasha,ndetse n’umwana yabyaye. Dukwiriye twese kwiha umukoro wo kurwanya inda ziterwa abangavu tugira inama urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsinda n’ibyayibashoramo."

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abitabiriye inama kugira uruhare mu guteza imbere isuku n'isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, amakimbirane na Banki Rambeli; abasaba kandi guteza imbere ihame ry'uburinganire.

Yabasabye kandi gufatanya n'izindi nzego gukangurira abatuye aka Karere kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri EjoHeza, kugana Ibigo by'imari, gutanga Mituweli no gutuma abana bageze igihe cyo gutangira ishuri n'abasanzwe biga bitabira ishuri; kandi bakarigumamo.

Back