INKOMEZABIGWI,ICYICIRO CYA 12/2024 ZASABWE KUBA BA BANDEBEREHO
Uyu munsi, mu Karere ka Burera hasojwe Itorero ry’iminsi itatu ry'Inkomezabigwi, icyiciro cya 12/2024; aba akaba ari urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri 2023-2024.
Itorero ryabereye ku byanya cumi na birindwi (17); bingana n’umubare w’Imirenge igize Akarere; rikaba ribaye ribanziriza Urugerero rudaciye ingando Intore zizakorera aho zituye mu minsi mirongo ine n’itanu (45).
Mu gitaramo njyarugamba cyabereye ku ishuri rya Association des Parents pour Promotion de l’Education (APAPEDUC), mu Murenge wa Bungw; Intore magana ane n’umunani (408) zahatorejwe zahigiye imbere y'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline imihigo cumi n’umwe (11) y'ibyo bazakora ku Rugerero.
Igikorwa cyo gusoza Itorero ku cyanya cya APAPEDUC cyitabiriwe n'intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Evode Kazasomako, Major Kayitsinga, Inspector of Police (IP) Simon Niyongira, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gatebe na Bungwe n'Abatoza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yashimye inzego zagize uruhare mu itegurwa ndetse n’migendekere myiza y'Itorero; asaba Intore kuba ba Bandebereho, gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no kubisangiza abandi.
Yagize ati: "Kugira ngo abantu bazashyire mu bikorwa ubumenyi muzabasangiza, murasabwa gutanga urugero rwiza aho mutuye ku buryo ababona ibyo mukora babafatiraho urugero. Ndabasaba kandi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera; bakagira kandi uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwiza, ucuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo bagira inama ababikora kubireka; bagatanga amakuru yerekeye abanze kubireka; abasaba kandi gutoza urubyiruko bagenzi babo ndetse n’ibindi byiciro kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda."
Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi urubyiruko rwarangije itorero kubumbatira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; bakirinda, kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu Karere ka Burera, Itorero ry’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12/2024 ryitabiriwe n’Intore 1,892. Ubutumwa Umuyobozi w’Akarere yahaye Intore zatorejwe ku cyanya cya APAPEDUC bwahawe Intore zose zitabiriye Itorero mu Karere ka Burera.




