ABOFISIYE BAKURU BIGA MU ISHURI RIKURU RYA RDF BAJE MU RUGENDO SHURI MU KAREREKA BURERA
Kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye itsinda ry’Abofisiye bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama, mu Karere ka Musanze;bagize icyiciro cya 14 bakoze urugendoshuri mu Karere ka Burera aho bagaragarijwe uko gashyira mu bikorwa Politiki y'Igihugu yo kurengera ibidukukije no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe hagamijwe umutekano n'iterambere birambye.
Urwo rugendo shuri bazakora mu Turere tunyuranye rugamije kureba no gusesengura uko Politiki y'Igihugu yo kurengera ibidukukije no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe hagamijwe umutekano n'iterambere birambye ishyirwa mu bikorwa.
Nyuma yo kugaragarizwa uko gashyira mu bikorwa iyo politiki; abo Bofisiye bayobowe na Col. Mutarambirwa Jean Paul barimo abaturuka mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afulika binyuranye basuye Igishanga cy'Urugezi; aho barebye uko kibungabunzwe.
Basuye kandi igishanga cya Kamiranzovu, mu Murenge wa Butaro; bareba imirimo yakozwe na Minisiteri y'Ingabo yo kugitunganya kugira ngo kibyazwe umusaruro biruseho.