ABUNZI BO MU MIRENGE YA KAGOGO NA KINYABABA BAHUGUWE KU NSHINGANO ZABO

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere , Mukamana Soline na Perezida w'Urukiko rw'ibanze rwa Gahunga, Bigirimana Jean Paul bagiranye n'Abunzi bo mu Mirenge ya Kagogo na Kinyababa cyabereye ku biro by’Umurenge wa Kagogo ku wa kabiri tariki 12 Ugushyingo uyu mwaka babahuguye ku byerekeranye n’inshingano zabo; bityo bakiranure, kandi bunge ababagezaho ibibazo.

Abitabiriye iyo nama basuzumye uko imikorere y'Abunzi bo muri iyo Mirenge ndetse n'imikoranire yabo n'izindi nzego byifashe; bafata imyanzuro igamije kuyinoza.

Umuyobozi w'Akarere yabwiye abo Bunzi ati:"Nk’abantu bashinzwe kunga abafitanye ibibazo; mukwiriye kurangwa n’imikorere izira amakemwa, imikorere yunga ababagezaho ibibazo, imikorere ituma abashyamiranye bongera kubana neza; imikorere ituma abari bafitanye amakimbirane bongera kubana nta ntonganya."

Yagize kandi ati:" Turabashimira cyane ku ruhare rwanyu mu kubanisha neza abaturage; ariko na none mukwiriye kwirinda ko hagira bamwe muri mwe batandukira bagakora ibinyuranyije n’amategeko abagenga harimo guca urwa kibera, kwaka no kwakira ruswa aho iva ikigera cyangwa gutinda gukemurira umuturage ikibazo ukamusiragiza. Imikorere nk’iyo itubahirije amategeko ntikwiriye kugaragara ku Mwunzi wo mu Karere ka Burera. Nk’Abahuza b’abantu bafitanye ibibazo; murasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo; kandi igihe mukiranura ababagejejeho ibibazo mugakurikiza amategeko abagenga."

Abunzi bo muri iyo Mirenge basobanuriwe kandi bimwe mu byo batari basobanukiwe neza harimo itegeko rishya rigenga abantu n’Umuryango.

Back