Akanyamuneza ni kose ku bahinzi b’Injyamane nyuma yo gufashwa kubona Umuguzi w’Umusaruro wabo urenga Toni 111
Ibishyimbo ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe bigomba guhingwa mu Karere ka Burera; ibi bikaba bijyanye na Politike yo guhuriza hamwe Ubutaka bugahingwaho Igihingwa kimwe cyatoranyijwe.
Injyamane ni bumwe mu bwoko bw’Ibishyimbo bihingwa muri aka Karere ku butaka buhurijwe hamwe. Abantu benshi bahuriza ku kuba ubu bwoko bw’Ibishyimbo buryoha.
Mu Gihembwe cy’Ihinga cya 2021A, mu Karere ka Burera heze Amatoni arenga ijana (100) y’Injyamane.
Hagamijwe kugira ngo Abahinzi b’ubu bwoko bw’Ibishyimbo biteze imbere, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwakoze Ubuvugizi, bunafatanya n’izindi nzego bireba gushaka Umushoramari ugura Umusaruro wabonetse muri kiriya gihembwe cy’Ihinga (2021A); uwegukanye iryo Soko akaba ari East Africa Exchange (EAX).
Mu rwego rwo kunoza iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’izindi nzego bwahuje EAX, Abacuruzi n’abahagarariye abari bafite Umusaruro w’Injyamane baganira ku biciro;bumvikana ko EAX izagura Ikiro ku Mafaranga y’u Rwanda 620.
Nyuma y’igihe kitageze Icyumweru, Rwiyemezamirimo yari amaze kwishyura Abacuruzi bamuhaye Toni zirenga 111 z’Injyamane; hanyuma na bo bishyura Abahinzi bazibahaye.
Nyuma yo kubona Amafaranga,abo Bahinzi b’Injyamane biganjemo abo mu Murenge wa Gatebe bavuga ko kuba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’izindi nzego bireba bwarabafashije kubona ubagurira Umusaruro wabo byabongereye Imbaraga ku buryo bagiye kongera ubuso bw’aho bahinga Injyamane bagamije kongera Umusaruro.
Nizeyimana Theresie ni umwe mu Bahinzi b’Injyamane bafashijwe kubona Isoko rw’Umusaruro we. Yagize ati:"Mu Gihembwe cy’Ihinga cya 2021A nejeje Toni ebyiri.Nari mfite impungenge ko ntazabona Isoko ry’uwo Musaruro. Izo mpungenge zarangiye nkimara kubona Amafaranga ageze kuri Konti nyuma yo kubiha Umucuruzi."
Yakomeje agira ati:"Kuba Akarere karadufashije kubona Umuguzi byangongereye imbaraga n’umwete mu buhinzi bwanjye bw’Injyamane, kandi ibyo binteza imbere ."
Undi witwa Mubiligi Philippe wafashijwe kugurisha Toni imwe y’Injyamane yari yejeje yagize ati:"Iyo Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Burera butadufasha kubona isoko na n’ubu mba nkibibitse mu nzu; cyangwa nkaba narabigurishije ku mafaranga make, kandi iyo biza kugenda gutyo, biba byarangizeho ingaruka nyinshi; ariko ubu mfite akanyamuneza kenshi."
Mubiligi yagize kandi ati:"Kuba Inzego z’Ubuyobozi bwacu zaradushakiye Abaguzi b’Umusaruro wacu bigaragaza Ubuyobozi bwiza, Ubuyobozi bwita ku iterambere n’Imibereho myiza y’Umuturage; kandi ibi byose tubikesha Ubuyobozi bwiza bw’Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame."
Rwakazina Jean Bosco na we yagaragaje ibyishimo bishingiye ku kuba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufatanyije n’izindi nzego bwarashatse Abaguzi b’Umusaruro wabo; aha akaba yaragize ati:"Ubu nibitseho arenga Miliyoni y’Amafaranga y’U Rwanda nyuma y’aho iyi gahunda nziza ingezeho nkangurisha Toni ebyiri z’Injyamane nejeje mu gihembwe cy’Ihinga cya 2021A."
Uyu Muhinzi w’Injyamane (Rwakazina) yagize kandi ati:"Impungenge z’uko nshobora kubura Umuguzi w’Umusaruro wanjye zararangiye. N’ikimenyimenyi , iki gihembwe cy’Ihinga (2021A) nongeye guhinga Injyamane ku buso bunini.Ndashima Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kuba bwaradufashije kugurisha Umusaruro wacu."