AKARERE KA BURERA KAGARAGARIJE ABADEPITE UKO IMITURIRE N'IMIKORESHEREZE Y'UBUTAKA BYIFASHE

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere yakiriye ba Honorable Depite Murumunawabo Cécile, Kayigire Therence na Izere Ingrid Marie Parfaite baje kugenzura ibikorwa byerekeye iterambere ry'Imijyi, imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka, bagaragarizwa uko imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka yifashe mu Karere ka Burera. 

Yakira izo Ntumwa za rubanda, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Inama Abadepite batugira iyo badusuye nk’uko mwadusuye uyu munsi ziradufasha cyane kuko zidukebura, zigatuma ahari ibyuho tubiziba; cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Twuteguye gushyira mu bikorwa inama zose muzatugira."

Honorable Murumunawabo yavuze ko by’umwihariko izi ngendo zigamije kubona amakuru kuri gahunda n’ibikorwa bigamije kwagura Imijyi n’Insisiro, kuzamura umubare w’abitabira kuyituramo no gushishikariza abatuye mu buryo butatanye gutura ahabugenewe, iyubahirizwa ry’igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, ishyirwaho n’iyubahirizwa ry’Igishushanyo Mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka, gahunda n’imishinga bigamije kurinda abaturage ingaruka ziterwa n’imiturure n’uko zishyirwa mu bikorwa, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’imishinga bigamije iterambere ry’Imijyi, imiturire n’ikoreshwa ry’ubutaka hitabwa ku kubungabunga ibidikikije.

Muri uru rugendo rwabo rw'akazi mu Karere ka Burera ruzasozwa tariki 06 z’Ukuboza 2025, abo Badepite bazasura bimwe mu bikorwa bigaragaza iterambere ry'Imijyi, imiturire n'imikoreshereze iboneye y'ubutaka.

Bazasura kandi ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaruro. Bazagirana kandi ibiganiro n'abaturage bizibanda ku kubakangurira gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bubakiwe.

 

Back