Akarere ka Burera katanze inka ku miryango 33 itishoboye

Uyu munsi tariki 23 Gashyantare, Akarere ka Burera katanze Inka mirongo itatu n'eshatu ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwivana mu bukene; makumyabiri n'umunane (28) zatanzwe mu murenge wa Kinyababa; izindi eshanu zitangwa wa Rugendabali.

Mu butumwa Umuyamabanga Nshingwabikorwa wa Kinyababa, Bwana Kwizera Emmanuel yagejeje ku bahawe Inka bo mu murenge wa Kinyababa yababwiye ko iyi gahunda igamije kubateza imbere; bityo ko bakwiye kuzitaho no kuzifata neza kugira ngo bagire imibereho myiza.

Yagize ati:"Gahunda nziza y'Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yabagezeho binyuze mu Buyobozi bw'Akarere kugira ngo mutere imbere , mugire n’ubuzima bwiza munywa Amata; munikemurira n'ibindi bibazo."

Bwana Kwizera yakomeje agira ati:"Ibyo kugira ngo mubigereho murasabwa gufata neza izi nka mwahawe muzigaburira neza; ndetse muzikorera n’ibindi bya ngombwa. Izi nka si izo kugurisha. Ni izo guhindura imibereho yanyu ikaba myiza."

Ushinzwe Ubworozi mu karere, Mukamwezi Adroratha; wari uhagarariye Akarere muri icyo gikorwa yasabye abahawe inka bo muri Kinyababa kwita ku nka bahawe zirimo ebyiri zifite Imitavu, izindi hakaba harimo izihaka n'izifte amezi makuru.

Mukamwezi yabibukije ko kuzifata neza ari byo bizatuma babona umusaruro mwiza; aha akaba yaragize ati:"Mu izina ry'Akarere mpagarariye, ndabasaba gufata neza inka mwahawe. Kuzitaho bivuze gutera iterambere kwanyu."

Mu byishimo byinshi,umwe mu bahawe Inka witwa Niyonshuti Alfred yagize ati:”Sinabona amagambo nkoresha mbashima;gusa byandenze. Imana yonyine ibampere Umugisha. Njye n’umuryango wanjye twanywaga amata tuyaguze cyangwa tuyahawe, none tugiye kunywa ayo twikamiye; dore ko nahawe inka yabyaye. Muragahorana Amata."

Undi witwa Nyiransengimana Bernadette, n'ibyishimo byinshi yagize ati:” Ndashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bikorwa nk’ibi bigamije kuvana Abatishoboye mu bukene. Imana imuhe kurama.Iyi nka mpawe nzayifata nk’Amata y’Abashyitsi. Ubu mvuze ko ngiye gukira sinaba mbeshye."

Back