BAMWE MU BAKOZI BAKORERA KU RWEGO RW’IMIRENGE BAHUGUWE KURI SISITEME YA MBAZA
Kuri uyu wa kabiri, tariki 28 Mata 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasoje amahugurwa y’iminsi ibiri kuri Sisiteme ya MBAZA yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n'abandi bakozi bakorera ku rwego rw’Imirenge (abashinzwe imiyoborere myiza, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe irangamimerere n’abashinzwe ubutaka, ibikorwa remezo n’imiturire), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari na ba SEDO); akaba yarabereye ku biro by’Akarere.
Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Akarere ka Burera. Yakurikiranwe n’itsinda ry’abakozi b’iyo Minisiteri bari bayobowe na Mwambutsa Alexis.
Umuyobozi w’Akarere yashimye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bw’ayo mahugurwa, asaba abahuguwe gukemura neza, kandi ku gihe ibibazo by’abaturage binyuze muri iyo Sisiteme.
Yagize ati:"Guha umuturage serivise nziza ni uburenganzira bwe, bikaba n’inshingano zacu nk’Abayobozi, kandi nk’abakozi b’Akarere. Tugomba gushimangira ihame ry’umuturage ku isonga. Igihe abaturage babatse serivise, mugomba kuyibaha neza, kandi ku gihe; mukirinda kubasiragiza cyangwa kubaka ruswa, kubarenganya cyangwa kubahutaza."
Yabasabye kujya kandi bamenyesha, bakanasobanurira abaturage gahunda zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.