BAVUGA IKI KU BUFASHA BW’IBIRIBWA BAHAWE MU GIHE CYA GUMA MU RUGO

Tariki 21 Nyakanga uyu Mwaka, Akarere ka Burera katanze Ibiribwa bigizwe na Kawunga,Ibishyimbo n’Umuceri ku Miryango 2,860 y’Abantu 11,397 bakeneye ubufasha muri iki gihe cya Guma mu Rugo.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwapimwe bikagaragara ko nta  bwandu bwa COVID-19 rufite ni rwo rubigeza ku Baturage .

Avuga kuri iki gikorwa , Umuyobozi w’Akarerere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yagize ati :"Igikorwa cyo gutanga Ibiribwa ku bakeneye ubufasha bw’ibibatunga muri iki gihe cya Guma mu Rugo kirakomeje; kandi kiragenda neza. Turasaba Command Post z'Imidugudu yacu 571 kuba imbarutso mu guhashya COVID-19."

Yagize kandi ati:" Abatubahiriza Amabwiriza yo kurwanya iki Cyorezo turongera kubasaba gucika kuri iyo myitwarire. Bamenye ko kutubahiriza Amabwiriza ari ugushyira Ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi mu kaga ko kwandura iki Cyorezo."

Sibomana Théogene, utuye mu Murenge wa Rugarama ni umwe mu bahawe Ibiribwa. Yagaragaje Imbamutima ze muri aya magambo: "Mbere ya Guma mu Rugo nakoraga muri Resitora. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rikimara gusohoka tariki 14 z’uku Kwezi nagize impungenge ko Umuryango wanjye ushobora guhura n’Ikibazo cy’Inzara muri iki gihe cya Guma mu Rugo; ariko kandi  nibuka ko Ubuyobozi bwatubwiye ko abadafite ubushobozi bwo kubona ibibatunga muri iki gihe cya Guma mu Rugo bazahabwa Ibiribwa.

Yakomeje agira ati:" Imvugo yabaye ingiro kubera ko Umuryango wanjye wahawe  Ibiro  bitanu (05) by’Ibishyimbo , bitanu by’Umuceri  n’Ibiro 4.5 bya Kawunga. Impungenge z’Inzara zirashize.Ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu ku bw’ubu bufasha. Tuzakomeza kubahiriza Amabwiriza yo kurwanya iki Cyorezo; bityo twirinde tunarinde abandi."

Undi witwa Habumugisha Faustin , utuye mu Murenge wa Rugengabari yagaragaje ibyishimo agira ati:" Ndashima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bw’ubu bufasha. Ubu bufasha buzatuma gahunda ya Guma mu Rugo itatugiraho ingaruka z’inzara. "

Yagize kandi ati:"Abantu batubahiriza Amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakwiye kumenya ko bikururira Urupfu. Bakwiye gucika kuri iyo myitwarire ishyira ubuzima bwabo; ndetse n’ubw’abandi mu mazi abira. Urugamba rwo kurwanya COVID-19  ntirukwiriye guharirwa Abayobozi; rukwiriye kuba urwa buri wese. Njye n’Umuryango wanjye tuzakomeza kubahiriza Amabwiriza yo kwirinda iki Cyorezo."

 

Back