BURERA: INCAMAKE Y’IMIGENDEKERE Y’AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP 2023

Uyu munsi tariki 25 Kamena; Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile bitabiriye imikino ya nyuma y'Amarushanwa UMURENGE KAGAME CUP 2023 yabereye kuri sitade ya Huye, mu Karere ka Huye; banitabira umuhango wahabereye wo gutanga ibihembo ku barushanwe baje mu myanya ya mbere.

UWIMPAYE Leonie; wo mu Murenge wa Gatebe yambitswe umudali w'ifeza; ahebwa kandi 110,000 Frw kubera ko yaje ku mwanya wa gatatu mu Bakobwa/Abagore barushanwe kwiruka metero 100; naho NIYOKWIZERWA Elie; wo mu Murenge wa Rugarama yahembwe 100,000 Frw kubera ko yaje ku mwanya wa kane mu Bagabo basiganwe kwiruka metero 400.

Umuyobozi w'Akarere yashimye aba bombi ku bihembo bahawe no kuba bitwaye neza muri aya Marushanwa;bagahesha ishema Akarere ka Burera n'Intara y'Amajyaruguru muri rusange.

Ikipe y’Abakobwa/Abagore y’Umurenge wa Butaro yari ihagarariye Intara y’Amajyaruguru muri aya Marushanwa yaviriyemo mu majonjora ya kimwe cya kabiri ku rwego rw’Igihugu mu mukino wabereye i Huye aho yatsindiwe n’Ikipe ya Kacyiru kuri penaliti 5 kuri 3. Ni nyuma yo kunganya igitego kimwe ku kindi. Umuyobozi w'Akarere yashimye iyi Kipe ku murava bagaragaje muri aya marushanwa; byatumye batsinda ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Intara; ndetse no kuba yarahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri aya Marushanwa ku rwego rw’Igihugu; abizeza ko Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye imikino yahuje Amakipe y'Akarere ka Burera n'Amakipe y'Imirenge y'utundi Turere:

 

Abakinnyi b'Amakipe y'Akarere ka Burera mu bihe bitandukanye:

 

Abafana bitabiriye imikino ari benshi:

Back