UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAREBEYE HAMWE N’ABASENATERI UKO IMIBEREHO Y’ABATUYE IBIYAGA BYO MU KIYAGA CYA BURERA YIFASHE
Ejo ku wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile ari kumwe n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano mu Karere yakiriye Honorable Senateri Kitatire Sosthene na Honorable Dusingizemungu Jean Pierre bari mu bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko basuye ikirwa cya Birwa I n’ikirwa cya Munanira muri gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe wa Sena yo kumenya imiterere y’ibibazo bibangamiye abatuye mu birwa.
Yabagaragarije uko imibereho y’abatuye Ibirwa byo mu Kiyaga cya Burera yifashe agira ati:" Tubamenyesha, kandi tubagezaho gahunda za Leta zigenewe abaturage muri rusange. Bagerwaho na gahunda z’iterambere zinyuranye nk’abandi baturage; gusa hari imbogamizi zijyanye no kuba batuye hagati mu mazi zirimo izerekeye ingendo mu mazi bava cyangwa bajya aho batuye; kuhabimura, kubona abagura ubutaka bwabo badahenzwe; ariko dukorana n’Inzego bireba kugira ngo dushakire hamwe ibisubiro by’ibyo bibazo; tukaba tubasaba kudukorera ubuvugizi ku bibazo mwahasanze birenze ubushobozi bw’Akarere."
Senateri Kitatire yavuze ko uruzinduko rwabo rugamije kumenya imiterere y’ibibazo bibangamiye abatuye mu birwa no kumenya ibikorwa mu gushakira umuti ibibazo abaturage batuye mu birwa bahura na byo, mu rwego rwo kugenzura uko ihame remezo ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo ryubahirizwa.
Mu byo abo Basenateri barebye mu ruzinduko rwabo muri aka Karere harimo imiterere y’Ibirwa, uko bingana (ubuso), umubare w’ababituye, urugendo rwo kugera ku mwaro, ibibatunze, ibikorwa remezo bihari; imiterere y’ibibazo bihari (mu byerekeye ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere) n’umwihariko ugenerwa abatuye ku birwa mu igenamigambi n’ikurikiranabikorwa ry’Akarere.
Barebye kandi uko serivisi z’ingenzi zigezwa ku batuye mu birwa iwabo, korohereza abatuye mu birwa mu kubegereza serivisi z’imiyoborere (serivisi zibonerwa ku Murenge n’Akagari), gahunda ihari yo kwimura abatuye mu birwa ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abamaze kwimurwa mu birwa n’aho batujwe (umubare, ibyo bagenewe bimurwa), Igenamigambi rikorerwa abatuye ku birwa; amahirwe angana mu kwegerezwa abaturage batuye ku birwa ibikorwa remezo na serivisi zitandukanye bihagaze bite, (Itumanaho, ihererekanyamakuru, ubwikorezi, amazi meza, amashanyarazi, kwandikisha ubutaka, imikoreshereze y’ubutaka, inyubako z’ubuyobozi n’izindi zitanga serivisi, gutwara abantu n’ibintu, serivisi z’irembo, amasoko ya kijyambere, serivisi za banki, imyemerere, amakoperative), uburezi budaheza kandi bufite ireme (umubare w’abagana amashuri, umubare w’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, kaminuza), ireme ry’imibereho y’abatuye mu birwa (isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi, indwara zituruka ku mwanda uburezi, ubuvuzi, kwirinda ibiza nk’imiyaga n’imyuzure
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagiranye n’abo Basebateri uyu munsi ku biro by’Akarere bagaragaje uko basanze imibereho y’abatuye kuri ibyo Birwa yifashe; batanga inama z’ibyakorwa kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.