COMPASSION INTERNATIONAL YASHIMIWE URUHARE IGIRA MU GUYEZA IMBERE ABATURAGE

Kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije na Compassion International/Ishami ry’u Rwanda yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa wayo mu Karere ka Burera, Emmanuel Gakuba mu gikorwa cyo guha imiryango 15 yo mu Murenge wa Rwerere Inka yorojwe n'uyu Mufatanyabikorwa wamurikiye kandi Kabihogo Charlotte wo mu Kagari ka Gacundura, muri uyu Murenge Inzu yamwubakiye.

Umuyobozi w'Akarere yashimye Compassion International ku bw'ubwo bufasha bw'Inka ndetse n'inzu yahaye abaturage n'ibindi ikora biteza imbere imibereho y'abaturage n'Akarere muri rusange.

Yagize ati:" Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buzirikana uruhare rwanyu mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage harimo kubakira imwe mu miryango idafite amacumbi n’ifite amacumbi atameze neza; guha amatungo maremare n’amagufi imwe mu miryango ifite amikoro make."

Yakomeje agira ati:" Hari kandi ibikorwa by’ubukangurambaga mukora ndetse n’ibyo mugiramo uruhare bigamije kuzamura imyumvire y’abaturage ku byerekeye kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho yabo harimo isuku n’isukura, kwirinda amakimbirane, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato no kurwanya ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge. Compassion International ifasha Akarere ka Burera kwesa imihogo. Muri Umufatanyabikorwa mwiza. Turabashimira."

Gakuba yagize ati:"Abahabwa ubufasha bukwiriye kubabera umusingi wo kwiteza imbere; bakagira kandi uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange. Mu izina rya Compassion International, ndizeza Ubuyobozi bw’Akarere ko izakomeza kugira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze mu bikorwa binyuranye iteganya gukora; kandi ndashima Ubuyobozi bw’Akarere ku mikoranire myiza ituma dushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa twateguye gukora muri aka Karere."

Yagaragaje mu ncamake ibikorwa Compassion International imaze gukora n’ibyo iteganya gukora mu Karere ka Burera; asaba aborojwe gufata neza Inka bahawe kugira ngo zibateze imbere; kandi bazoroze abandi binyuze mu kwitura.

Back