Compassion International yatanze ihene ku miryango 136 mu murenge wa Bungwe

Umushinga RWA0841-Nyabyondo wa Compassion International, Ishami rya Bungwe mu Karere ka Burera, kuri uyu wa gatanu tariki 5 Werurwe; watanze ihene ku miryango 136; buri muryango ukaba wahawe ihene imwe.

Izi hene 136 zije ziyongera ku zindi 134 uyu mushinga watanze mu cyiciro cya mbere; zose hamwe zikaba 260.
 
Igikorwa cyo gutanga aya matungo magufi (136) ku baturage kitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwaba Munyaneza Joseph.

Kitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe, Zimurinda Tharcisse.

Mu kiganiro Bwana Munyaneza yagiranye n’abahawe ihene, yabasabye kuyitaho kugira ngo biteze imbere; aha akaba yarababwiye ati:"Iyo Abafatanyabikorwa nk’aba batanze bene ubu bufasha baba bagamije kugira ngo mutere imbere. Murasabwa kuyafata neza kugira ngo iyo ntego igerweho."

Yashimye Ubuyobozi bwa Compassion International ku gikorwa nk’iki kigamije guteza imbere Abaturage, kikanagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Umuyubozi w' uyu mushinga (RWA0841- Nyabyondo) mu murenge wa Bungwe, Pasiteri Bakunzibake Juvenal yashimye Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kuba bwifatanyije na bo mu gikorwa cyo gushyikiriza Abaturage izo hene 136; aboneraho gusaba abazihawe ,kimwe n’abazihawe mbere (Icyiciro cya mbere -134) kuzifata neza.

Yagize ati:"Turifuza ko imibereho yanyu ihinduka ikaba myiza. Ibyo birajyana no kwita kuri aya matungo magufi Compassion International yabahaye. Kuyafata neza bizabagirira akamaro karimo kuba muzabona ifumbire yo gufumbira imirima yanyu; bityo umusaruro wanyu w’ubuhinzi wiyongere."

Uzamukunda Clementine ni umwe mu bahawe ihene . Yagaragaje ibyishimo agira ati:"Ndashima Compassion International ku ihene impaye. Guhera ubu sinzongera kugorwa no kubona agafumbire. Ndahamya ndashidikanya ko ibyo nakuraga mu buhinzi bigeye kwiyongera"

Uwitwa Ndagijimana Damien yunzemo agira ati:"Iri tungo mpawe n’uyu mushinga nzaryitaho ku buryo bwose bushoboka kubera ko; uretse kuba nzabona ifumbire, nzabona n’Agafaranga nikenure."

Back