DASSO BAKORERA MU KARERE KA BURERA BASABWE GUKORERA KU NTEGO

Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye na DASSO bakorera mu Karere ka Burera yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka Karere tariki 10 z’uku Kwezi yabasabye gukorera ku ntego nk’imwe mu ndangagaciro ziganisha ku mikorere myiza .

Iyi nama yari igamije gusuzuma uko imikorere y'uru rwego rwunganira Akarere mu kubungabunga umutekano yifashe ; ikaba yaranatangiyemo umurongo w'ibyakorwa kugira ngo imikorere ya DASSO irusheho kuba myiza.

Yitabiriwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Igihugu, CSP Christian Safari n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yasabye DASSO bakorera muri aka Karere kurangwa n'imyitwarire n’imikorere myiza n’imikoranire myiza n’izindi nzego; bakagira kandi uruhare mu ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Yagize ati:"Imirire mibi n’igwingira, amakimbirane mu miryango, ubusinzi, guta ishuri kw’abana, kwishora mu biyobyabwenge, kutagira isuku ihagije na magendu biteza, bikanagira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu kubangamira umutekano, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage."

Yakomeje agira ati:" Nk’urwego rwunganira Akarere mu kubungabunga umutekano; murasabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose cyabangamira imibereho myiza y’abaturage; mufatanya n’izindi nzego zikorera mu Karere gukurikirana ko gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’umuturage n’iterambere muri rusange zishyirwa mu bikorwa."

Mukamana yasabye kandi DASSO bakorera muri aka Karere kujya basobanurira abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; babagaragariza uburyo kuzubahiriza no kuzishyira mu bikorwa biri mu nyungu zabo n’Igihugu muri rusange.

Back