DASSO BAKORERA MU KARERE KA BURERA BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU MITANGIRE MYIZA YA SERIVISE ISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA
Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye n’abagize Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu kubungabunga umutekano bazwi mu Cyongereza nka District Administrative Security Support (DASSO) bakorera mu Karere ka Burera yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka Karere tariki 11 z’uku Kwezi yabasabye kurushaho kugira uruhare mu mitangire myiza ya serivise ishyira umuturage ku isonga.
Yabashimiye uruhare bagira mu kunganira Akarere mu kubungabunga umutekano n'ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage; abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire ndetse n'imikorere myiza barangwa n’ubunyangamugayo, kandi bakaba intangarugero mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge no gufatanya n'izindi nzego mu bukangurambaga n'ubugenzuzi bugamije kurushaho guteza imbere isuku n’isukura mu Karere.
Yagize ati:"Imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, amakimbirane mu miryango, ubusinzi, guta ishuri kw’abana, kwishora mu biyobyabwenge no kutagira isuku ihagije na magendu biri mu bibangamira umutekano, bikanadindiza iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange."
Mukamana yongeyeho ati:" Nk’urwego rwunganira Akarere mu kubungabunga umutekano; murasabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose cyabangamira imibereho myiza y’abaturage; mufatanya n’izindi nzego zikorera mu Karere gukurikirana ko umuturage ahabwa serivisi nziza, ibibazo afite bikemukira ku gihe, ko ingamba zigamije gusigasira umutekano zirimo gukora neza irondo zishyirwa mu bikorwa; kandi ko gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’umuturage n’iterambere muri rusange zishyirwa mu bikorwa."
Yabasabye kandi kujya basobanurira abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; babagaragariza uburyo kuzubahiriza no kuzishyira mu bikorwa biri mu nyungu zabo n’Igihugu muri rusange.