DASSO BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU KURWANYA IBIDINDIZA ITERAMBERE RY’UMUTURAGE
Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye n’Abahuzabikorwa ba DASSO ku rwego rw’Imirenge kuri uyu wa kabiri yabereye ku biro by’Akarere yabasabye kurushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibidindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.
Iyi nama yari igamije gusuzuma uko imikorere y'uru rwego rwunganira Akarere mu kubungabunga umutekano yifashe; itangirwamo kandi umurongo w'ibyakorwa kugira ngo imikorere ya DASSO irusheho kuba myiza.
Yitabiriwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Igihugu, CSP Christian Safari n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yagize ati:"Imirire mibi n’igwingira, ihohotera ry’ubwoko bunyuranye, amakimbirane mu miryango, ubusinzi, guta ishuri kw’abana, kwishora mu biyobyabwenge, kutagira isuku ihagije, magendu, ubuzererezi no kutitabira umurimo biri mu bibangamira umutekano; bikanadindiza iterambere n’imibereho y’umuturage n’Igihugu muri rusange. Murasabwa gufatanya n’izindi nzego mu Mirenge mubirwanye, munabikumire."
Yabashimiye kuba bagira uruhare mu kubungabunga umutekano; abasaba kurangwa n’imikorere n’imyitwarire myiza aho bari hose; bakirinda kandi kureberera cyangwa kugira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Yasabye kujya basobanurira abaturage gahunda za Leta n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo; babagaragariza uburyo kuzubahiriza no kuzishyira mu bikorwa biri mu nyungu zabo n’Igihugu muri rusange.
CSP Safari yababwiye ati:" Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ihohotera bikorwa ahanini n’abanyoye Kanyanga, urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Mukwiriye gufatanya n’izindi nzego kurwanya itundwa, ikwirakwiza, inyobwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo; kandi murwanye magendu no kwamuka umupaka bidakurikije amategeko."
Urwego rwa DASSO (District Administrative Security Support Organ) rwashyizweho n’Itegeko N° 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013. Rishyiraho; rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere by’uru rwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano.