ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BASABWE GUSHYIRA IMBARAGA MU KURWANYA IBIYOBYABWENGE
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kanama uyu Mwaka, Abayobozi mu Nzego zitandukanye mu Mirenge ya Ruhunde, Nemba na Rusarabuye basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya no gukumira ibikorwa byo gutunda, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge.

Ibi babisabwe uyu munsi mu Nana yabahuje n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal, Umuyobozi wa 503 Bde, Lt Col. FIDELE BUTARE n’Umuyobozi wa Reserve Force mu Karere ka Burera, Lt Col. FIDELE MINEGA.

Inama yabereye mu Kagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ruhunde. Mu bayitabiriye harimo Abayobozi b’Imidugudu, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero, Abikorera, Ba Mutwarasibo, na Ba Rushingwangerero.
Umuyobozi w’Akarere, Madame UWANYIRIGIRA Marie Chantal yabwiye abo Bayobozi ati:"Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge bihombya ababishoramo Amafaranga kubera ko iyo bahagaritswe n’Inzego zibishinzwe bazikubita hasi bakiruka. Igikurikiraho ni uko Ibiyobyabwenge byafashwe bimenwa; ibindi bigatwikwa.Turi hano kugira ngo dufatire hamwe Ingamba zo kubirwanya hagamijwe kubica burundu."
Yabwiye abo Bayobozi ko guhanahana Amakuru ku gihe, gukora neza Amarondo, kumenya Inzira Abatunda Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge banyuramo ndetse n’ababikora ari ishingiro ryo kurwanya Ibiyobyabwenge .
Umuyobozi w’Akarere yabasabye gukangurira Abaturage kwitabira Gahunda za Leta zirimo gutangira ku gihe Ubwisungane mu kwivuza (MITUWELI),Ejo Heza, kurangwa n’Isuku, gucukura Ibyobo bifata Amazi ava ku Nzu hagamijwe kurwanya Isuri no kurengera Ibidukikije, kuzirika Ibisenge by’Inzu mu rwego rwo gukumira Ibiza; bakanabakangurira kubahiza Amabwiriza yo kurwanya no gukumira Icyoreo cya COVID-19.
Mu ijambo rye, Lt Col. FIDELE BUTARE yagize ati:"Kanyanga ni Ikiyobyabwenge, Kanyanga ntiyemewe mu Rwanda, abayitunda bayikura muri Uganda; kandi Imipaka irafunze; bivuga ko bambuka Umupaka mu buryo bunyuranyije n’Amategeko; kandi uko binjiza Kanyanga; ni ko binjiza COVID-19."
Yakomeje agira ati:"Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge biteza Ibibazo by’Umukene n’Uburwayi. Abanywa Ibiyobyabwenge bateza Umutekano muke. Bayobozi muteraniye aha; ndabasaba nkomeje kurwanya mwivuye inyuma Ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Mu bitabiriye inama harimo bamwe mu baretse gutunda no gucuruza Kanyanga. Mu buhamya bwabo bagaragaje Ibibazo batewe no gutunda Kanyanga.
Umwe mu bayitundaga witwa CYUBAHIRO Patrice yagize ati:"Kanyanga yanteye igihombo gikomeye kubera ko igihe cyinshi iyo namaraga kuyambutsa nyivane Uganda nahuraga n’Inzego z’Umutekano nkayikubita hasi nkiruka; Amafaranga nashoye nyigura akaba arahiye."
Nyuma yo kugaragaza ingaruka zo gutunda Kanyanga zirimo kurara Amajoro, guhohoterwa no kwamburirwa muri Uganda; CYUBAHIRO yagiriye inama ababyishoramo n’ababifite muri gahunda kubireka."
Undi witwa SERUSHOKI Pierre yagize ati:"Gushora Amafaranga muri Kanyanga ni ukuyapfusha ubusa. Ndavuga ibyambayeho. Nataye Litiro nyinshi za Kanyanga mu bihe bitandukanye mpuye n’Inzego z’Ubuyobozi ndetse n’iz’Umutekano.Naje gufata umwanzuro wo kubivamo bitewe n’inama z’Inzego zitandukanye. Nta cyiza na kimwe cya Kanyanga. Abantu bakwiriye kuyireka."
SERUSHOKI yavuze ko igihe cyinshi yagiranye amakimbirane n’Umugore we bitewe n’Amafaranga yatikiriye muri Kanyanga. Yagize ati:"Umugore wanjye yangaragarizaga ko Amafaranga nshora muri Kanyanga apfa ubusa nkamubwira ko nta yo yavanye iwabo. Kuva aho mbirekeye amahoro arahinda iwanjye. Nta cyo nahombye kubera ko naretse gutunda Kanyanga. Abakiyitunda ndabagira inama yo kubivamo."
NTEZIRYAYO Anastase ukuriye Abikorera mu Murenge wa Nemba yagize ati:"Abarembetsi (Abatunda Kanyanga) si Abanyamahanga. Bamwe muri bo ni Abaturanyi, Inshuti cyangwa Abavandimwe. Ikindi kandi;iyo bavuye Uganda bikoreye Kanyanga ntibanyura mu Kirere. Banyura mu Masibo; banyura mu Midugudu twese dutuyemo. Umuyobozi wese uri hano; ndetse n’abatahari; dukwiriye kurwanya Kanyanga twivuye inyuma."