DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA: UMUYOBOZI W'AKARERE ASOBANURA INTEGO Y’IYI GAHUNDA
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023 mu Murenge wa Cyanika.
Ayisobanurira abaturage n’Abafatanyabikorwa b’Akarere avuga ko igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Agira ati:"Muri iyi gahunda abaturage bamenyeshwa; kandi bagasobanurirwa inshingano z’abayobozi mu Nzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ibindi byiciro bikorera mu Karere; bakamenya ko twahawe akazi kugira ngo tubahe serivisi nziza; tubakemurire ibibazo neza; kandi ku gihe."
Iyo ayisobanura abwira abaturage ati:" Muri ba Bose bacu kubera ko imyanya turimo (twe Abayobozi mu byiciro binyuranye) ari mwe mwayidushyizemo ubwo mudutorera kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge; ari na byo byatumye tuzamuka tukagera ku rwego rw’Akarere; tukaba bamwe mu bagize Inama Njyamana y’Akarere."
Yongeraho ati:"Kudutora bivuga ko mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; aho mubona tugenda biguru ntege mikadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zateguwe."
Agaragaza ko iyi gahunda izafasha mu kurushaho gusigasira umutekano, kurushaho gusobanurira abaturage itegeko rigenga abantu n’umuryango, inshingano z’abunzi, kurangiza imanza, imitangire ya serivisi z’ubutaka, ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza no gutanga Mituweli, kurwanya ruswa n’akarengane, imitangire ya serivisi z’irangamimerere no kurwanya Banki Lamberi.
w’Akarere yibutsa kandi abayobozi ko bakwiriye guha umuturage serivisi nziza; bakirinda kumusiragiza cyangwa kumwaka ruswa; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura ku gihe, kandi neza.
Muri iyi gahunda kandi, akangurira abatuye Akarere ka Burera guharanira iterambere, kujyana abana ku ishuri, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kubahiriza amabwiriza agamije kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga.