DUHARI KU BWANYU NI GAHUNDA IGAMIJE KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE KUGIRA NGO TUBAMENYESHA, KANDI TUBASOBANURIRE GAHUNDA ZA LETA, DUKEMURE N’IBIBAZO BAFITE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA

Mu nama Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ndongozi, mu Murenge wa Cyeru ku gicamunsi cy’uyu wa mbere muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yabasobanuriye ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bamenyeshwe, banasobanurirwe gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; kandi hakemurwe ibibazo bafite.

Yagize ati:"Iyi gahunda nayitangije ku mugaragaro tariki 11 Mutarama 2023; kandi Utugari twose tugize Akarere maze kudusura. Ndongera kubakangurira gusigasira no kubumbatira umutekano mukora neza irondo; kandi mutangira ku gihe amakuru atuma ibyaha bikumirwa, ababikoze bagafatwa vuba."

Yagize kandi ati: "Ndabakangurira kandi kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli yo muri 2025-2026, kugenzura ko amakuru yerekeye ingo zanyu yuzuye muri Sisiteme Imibereho; abasanga atuzuye cyangwa yanditse nabi begere Ubuyobozi bw’Akagari bubafashe; murwanye imirire mibi n'igwingira ry'abana bato mwita ku buzima bw'Umwana mu minsi 1,000; abatwite bipimishe inda inshuro umunane, bafate ibinini byongera amaraso, babyarire kwa Muganga,  bakingize Abana inkingo zose esheshatu; bapimishe abana imikurire; bubahirize n’ubundi burenganzira bw’abana."

Yabakanguriye kandi kwitabira no kunoza umurimo kugira ngo biteze imbere, kuboneza urubyaro, gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ibiza; bacukura, banasibura imirwanyasuri, bazirika neza ibisenge by'inzu no kuyobora amazi aturuka ku nzu ahatateza ibyago n'ibiza, kugira isuku umuco, kororera mu biraro.

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abatuye ako Kagali kwirinda ubusinzi, ubuzererezi, ibiyobyabwenge, amakimbirane, ingengabitekerezo ya Jenoside n'ikindi cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda. 

Yabibukije akamaro ko kwitabira inama zihuza Abayobozi n’abaturage agira ati:" Mu nama; abaturage batanga ibitekerezo ku byo babona byashyirwa muri Igenamigambi na gahunda y’iterambere by’Akarere n’imihigo. Mu nama ni ho kandi bamenyera ibyifuzo batanze byashyizwe mu bikorwa; ibitarashyizwe mu bikorwa n’icyabiteye."

Yababwiye kandi ko kwitabira inama ari ingenzi kubera ko Abayobozi bamenyesha; bakanasobanurira abaturage gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere, kandi ko ari urubuga aho abaturage bahura bakaganira ku iterambere ry’aho batuye n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; bagakemura n’ibibazo n’amakimbirane mu miryango; abasaba kujya bazitabira ku gihe; kandi bagatanga ibitekerezo byubaka Umuryango Nyarwanda.

Back