DUTOZE ABANA KURANGWA N'URUKUNDO, GUKUNDA IGIHUGU N'ABAGITUYE NO GUHARANIRA ITERAMBERE RYACYO N'ABAGITUYE: UMUYOBOZI W'AKARERE

Muri gahunda y'iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, mu Karere ka Burera habaye ibikorwa byo kwibuka abagore n'abana b'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Burera, akaba na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile, abagize Komite ya IBUKA mu Karere, abagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere, abari bahagarariye izindi Nzego zikorera mu Karere n'abana bari bahagarariye abandi bitabiriye iki gikorwa mu Murenge wa Rusarabuye aho abaturage b'Imirenge ya Rusarabuye, Cyeru na Rwerere bahuriye muri iki gikorwa.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye iki gikorwa gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakirinda ; kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo, kandi bakanyomoza abagoreka amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Yagize ati:"Ababyeyi dukwiye kubwira abana ukuri kwerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, kubatoza kurangwa n'urukundo, bakirinda amacakubiri aho ava akagera, gukunda Igihugu n'abagituye, bagaharanira iterambere ryacyo n'abagituye."

Yagize kandi ati:"Ndasaba abana gufatira urugero ku zari Ingabo za RPF/INKOTANYI zayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Abitabiriye iki gikorwa mumfashe kumushimira.

Mu byaranze icyo gikorwa harimo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rusarabuye, mu Murenge wa Rusarabuye no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside bahashyinguye mu rwego rwo kubaha icyubahiro n'ikiganiro ku mateka y'u Rwanda n'amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko

Back