DUTOZE ABANA URUKUNDO, UBUMWE, UBUTWARI NO GUKUNDA IGIHUGU: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE KU BITABIRIYE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABAGORE N'ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU KARERE KA BURERA

Uyu munsi, mu Karere ka Burera habaye ibikorwa byo kwibuka abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Burera, akaba na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, bamwe mu Bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere n'abandi Bayobozi mu Karere bari bahagarariye inzego zinyuranye bifatanyije n'abaturage b'Imirenge ya Rusarabuye, Cyeru na Rwerere muri iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rusarabuye.

Mu byaranze iki gikorwa harimo gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Rusarabuye mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Hari kandi ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma y'Ubukoloni; uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe, ingaruka zayo n'aho Igihugu kigeze mu rugendo rwo kwiyubaka.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abitabiriye icyo gikorwa n’abatuye Akarere muri rusange gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange."

Yagize kandi ati:"Gutoza abana izo ndangagaciro bituma tugira abaturage bunze ubumwe, batekanye, kandi bateye imbere. Uyu mukoro ukwiriye kuba uwa buri wese."

Umuyobozi w'Akarere yakanguriye kandi abatuye Akarere kurangwa n'isuku ahantu hose, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, kwita ku buzima bw'Umwana n'umubyeyi, kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, amakimbirane n'ihohotera; bakitabira n’izindi gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Back