EAR PARUWASE YA GASEBEYA YOROJE ABAGORE 09 BIBUMBIYE MURI MOTRHER’S UNION IBAGABIRA INKA INATANGIRA IMIRYANGO 30 MUTUWELI
Ku Cyumweru Tariki 06 Nyakanga, EAR/ Paruwase ya Gasebeya; ho mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera yoroje Abagore icyenga (09) bibumbiye muri Mother’s Union ba Gasebeya ibagabira Inka; inatangira Imiryango mirongo itatu (30) Ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) y’Umwaka wa 2021-2022.

Ibyo bikorwa by’ubufasha byabanjirijwe n’Amasengesho yahabereye yayobowe na Bishop wa EAR/ Diyoseze ya SHYIRA, Rt. Rev. Dr MUGISHA Samuel. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix yifatanyije n’Abakristo muri ayo Masengesho, ndetse n’icyo gikorwa cyo koroza abo Bagore.

Mu ijambo rye, Rt. Rev. Dr MUGISHA Samuel yavuze ko guteza imbere imibereho y’Abaturage ari rimwe mu mahame shingiro y’Iterero rya EAR ; bikaba n’Ishingiro ry’Ubutumwa bigisha.
Yagize ati:"Ubutumwa bw’Itorero rya EAR bushingiye ku gukiza Imitima; ariko na none hagakizwa Imitima iri muri Roho nzima; kandi Roho Nzima bivuga Umuntu ufite Imibereho myiza n’Ubuzima bwiza. Koroza aba Bagore no gutangira Imiryango 30 Ubwisungane mu kwivuza biri muri gahunda y’Itorero rya EAR yo guteza imbere Imibereho y’Abaturage no kunganira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’Abaturage n’Igihugu muri rusange."
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix yashimye Itorero rya EAR ku kuba yoroje abo Bagore ibagabira Inka; ndetse no kuba yarihiriye Imiryango 30 Ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati:"Ubu bufasha bwunganiye gahunda zitandukanye z’Akarere zigamije guteza imbere Imibereho y’Abaturage; kandi bigafasha kugera ku Intego kihaye yo kuzamura Imibereho y’Abaturage ikarushaho kuba myiza."
Bwana MANIRAFASHA yagize kandi ati:" Itorero EAR rigira uruhare runini mu Iterambere ry’Akarere ka Burera n’Abagatuye biciye mu bufasha bw’uburyo butandukanye iha Abaturage burimo ubwatanzwe uyu munsi. Nyakubahwa Bishop wa EAR/ Diyoseze ya SHYIRA, mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ndabashimira; kandi nshimiye by’umwihariko Itorero rya EAR ku musanzu waryo mu guteza imbere Abaturage batuye Akarere ka Burera n’Akarere muri rusange."
Ubwo Bwana MANIRAFASHA yitabiraga Amasengesho yabereye kuri EAR/ Paruwase ya Gasebeya yasabye Abakristo kubahiriza Amabwiriza yo kurwanya Icyorezo cya COVID-19 ; mu butumwa bwe akaba yaragize ati:" COVID-19 iriho; kandi irica. Niba twese twemeranya ko kwirinda biruta kwivuza; reka buri wese yumve ko Urugamba rwo kurwanya iki Cyorezo rumureba; buri wese abigire ibye; he kugira ukorera ku ijisho; he kugira uwubahiriza Amabwiriza kubera ko abonye cyangwa abona agiye kugera ku bashinzwe Inzego z’Umutekano. Iride unarinde abandi."
Yabasabye kandi kwirinda gukura Abana mu Ishuri; abaribakuyemo basabwa kuribasubizamo.Na none kandi yabasabye gufatanya kurwanya no gukumira ikibazo cy’Abana b’Abakobwa baterwa Inda; kwirinda: Amakimbirane, Ihohoterwa ry’uburyo bwose, Ibiyobyabwenge, Magendu, kwambuka Umupaka bajya Uganda; kandi bagatangira ku gihe Amakuru yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranije n’Amategeko.