GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU: UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE UTUGARI TUBIRI
Muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage, kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange; ku wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasuye Akagari ka Mudugari, mu Murenge wa Bungwe; uyu munsi yasuye Akagari ka Gisizi, mu Murenge wa Gahunga; aganiriza abatuye utwo Tugari kuri gahunda za Leta zinyuranye n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo; kandi akemura ibibazo bamugejejeho
Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ati:" Nk'uko iyi gahunda yitwa (DUHARI KU BWANYU), Abayobozi mu nzego zinyuranye turiho ku bw'abaturage. Ibi bishatse kuvuga ko tubereho kugira ngo tubahe serivisi nziza kubera ko ari mwe mwadutoye; muri macye, turi abakozi banyu. Abayobozi bakwiye kwirinda gusiragiza abaturage. Igihe umuturage abagejejeho ikibatzo, bagomba kugikemura vuba; kandi neza; bityo umuturage akomeze abe ku isonga.”
Yabakanguriye kwizigamira muri EjoHeza, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira bakoresheje ibyo beza n'ibiboneka aho batuye, kwirinda gusesagura umusaruro babonye mu gihembwe cy'Ihinga gishize cya 2025A, kwitegura neza iki gihembwe cy'ihinga cya 2025B no guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa bumvikanye.
Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abatuye utwo Tugari kubumbatira ubumwe n'umutekano, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana, gukurikiza amabwiriza agamije kwirinda Ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu zabo, bacukura; banasibura imirwanyasuri; kandi bakayobora amazi ahatateza ibibazo.
Yakanguriye by'umwihariko Ababyeyi kwita ku buzima bw’umwana mu minsi igihumbi, bipimisha inda inshuro umunane, babyarira kwa Muganga, bakingiza abana inkingo zose; babapimisha imikurire, babarinda imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imikurire myiza y’abana.
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ubusinzi, amakimbirane n'ibindi byabangamira umutekano n'iterambere ry'Umuryango; asoreza ku gukemura ibibazo yagejejweho n'abaturage.