GEN (RTD) JAMES KABAREBE YASABYE ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA KWIRINDA ICYABANGAMIRA UBUMWE N’UBUDAHERANWA BW’ABANYARWANDA

Ibi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere; akaba n'Imboni y'Akarere ka Burera, General (Rtd) James Kabarebe yabisabye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego rw'Akarere ka Burera yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Burera tariki 28 Ukwakira , uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko iragira iti :" Indangagaciro na kirazira, Isoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda".

Inama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Unity Club Intwararumuri na Alert International Rwanda.

Inama yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Intumwa za Unity Club Intwararumuri, Hon. Seraphine Mukantabana na Hon. Julienne UWACU n'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere ka Burera.

Nyuma yo guha ikaze abitabiriye inama, Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yagaragaje intambwe imaze guterwa mu rugendo rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Burera; asaba abitabiriye inama gukomeza ubufatanye mu gusigasira ibyagezweho no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe kugera ku bumwe n'Ubudaheranwa burambye .

Yagaragaje ko hari ibikibangamiye ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda harimo kwishisha abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iyo basubiye mu Muryango Nyarwanda , imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga; aho zimwe muri zo ziba umuyoboro w’amacakubiri n’imvugo zibiba urwango n’amakimbirane.

MUKAMANA yagize ati:"Kugira ngo tubashe kwirinda no kurwanya ibibangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; turasabwa kugaruka ku muco Nyarwanda, indangagaciro na kirazira bishimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda."

Abitabiriye inama bahawe ikiganiro ku "Indangagaciro na Kirazira , Isoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa.". Habayeho kandi kungurana ibitekerezo mu matsinda ku intambwe imaze guterwa, inzitizi n'ingamba zo kuzikemura.

Mu ijambo rye, Gen. (Rtd) James Kabarebe yagaragaje akamaro k’inama nk’iyi agira ati: "Uyu wabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma; abantu bareba aho Igihugu cyacu kivuye n’aho kigeze mu bumwe n’ubudaheranwa. Igihugu cy’u Rwanda kivuye kure, kivuye kure pe; cyaranambye, cyarakubititse; ariko kirihangana, cyanga gupfa burundu; kiranamba, kirakira. Izuka ry’iki gihugu cyacu rero ntirikwiye kuzapfa ubusa kuko cyarapfuye kigera kure."

Yagize kandi ati:"Umunyarwanda ushaka kubaka u Rwanda rukomeye, rudashobora guterwa, u Rwanda rudashobora gusenywa ni uzubaka ubumwe bwacu. Ubumwe bwacu ni amahitamo ntakuka, nta n’icyabusimbura kubera ko ibyo tumaze kugeraho twibonera n’amaso yacu, nta handi byaturutse; byaturutse mu bwumvikane bw’Abanyarwanda, muri politiki nziza y’Igihugu cyacu n’Ubumwe bwacu. Iyo abantu bafite ubumwe, bashyize hamwe, ibisigaye biva mu mbaraga zabo; barakora bakagera ku bikorwa by’iterambere tubona. Urugamba dufite uyu munsi ni urw’iterambere, kuko iterambere rishimangura bwa bumwe bwacu; kandi tuzarutsinda."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere; akaba n'Imboni y'Akarere ka Burera yasabye abayobozi kuba ba Bandebereho mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda; kandi bakarushaho kwegera umuturage; aha akaba yaragize ati:" Ibi ni ibiro byo gutekererezamo; ariko ibiro byacu nya byo ni hasi ku muturage. Ibi bivuga kumenya uko umuturage yaraye, aratekereza ate, arakora iki, ejo he hazaza hameze hate, ukamwerekera, ukamuba hafi. Iyo wegereye umuturage ntashobora kugutenguha; kuko ibyo umubwira, ibyo umukangurira abyumva vuga kuko abifitemo inyungu; kandi rero nta cyatunanira kubera ko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwubatse ku buryo budadiye bitewe n’uko bugenda bukagera hasi ku muturage."

Yibukije ko ibiyobyabwenge biteza umutekano muke; bikanadindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange; asaba abitabiriye inama gufatanya kubica burundu ndetse n’ibyabangamira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Gen (Rtd) James Kabarebe yasoje ijambo rye ashimira abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku rwego rw'Akarere ka Burera kuba bitabiriye inama ku bwinshi; ashima kandi Ubuyobozi bw'Akarere ko bwateguye iri Huriro n'uburyo Akarere ka Burera gakomeje gusigasira no kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, abitabiriye inama bafashe ingamba zigamije gukemura mu buryo burambye inzitizi zikigaragara zibangamiye igerwaho mu buryo burambye ry'ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Burera.

Back