GUSOZA UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BYA POLISI MU KARERE KA BURERA: POLISI YASHYIKIRIJE ISHYIRAHAMWE RY'ABAVUMVU INKUNGA Y’IBIKORESHO INASHYIKIRIZA UMUTURAGE INZU YAMWUBAKIYE IFATANYIJE N’AKARERE

Mu rwego rwo gusoza Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda (Police Month) byunganira gahunda z'Iterambere rirambye za Leta, uyu munsi  Tariki 28 Ugushyingo 2021, Polisi yashyikirije Ishyirahamwe ry'Abavumvu ryitwa ABAKUNDINZUKI rikorera mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugarama inkunga y'Ibikoresho bitandukanye harimo Imizinga 40 ya kijyambere, Imashini Ebyiri ziyungurura Ubuki, Ifumba za kijyambere n'Amasarubeti.

Muri uru rwego kandi, Polisi y'u Rwanda yashyikirije UWAMAHORO Angélique Inzu yubakiwe ku bufatanye bwayo n'Akarere ka Burera yubatswe mu Kagari Gisovu,Umurenge wa Cyanika.

Iyi  Nzu ndetse n'Inkunga y'Ibikoresho by'Ubuvumvu byashyikirijwe aba Bagenerwabikorwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru , Mme NYIRARUGERO Dancille. Ku ruhande rwa Polisi hari Umuvugizi wayo , CP John Bosco KABERA.

Mu izina ry’Abanyamuryango 26  b’iri Shyirahamwe,Perezida waryo,  NSABIMANA Deus yashimye Umukuru w’Igihugu ku Nkunga Ishyirahamwe abereye Umuyobozi  ryatewe agira  ati:"Tugikoresha Imitiba ya gakondo  umusaruro wari muke cyane. Iyi Nkunga y’Ibikoresho twahawe bizatuma twongera umusaruro w’Ubuki mu bwiza no bwinshi; kandi kubera ko ari Ibikoresho bigezweho bizatuma hatabaho kwangiza Ibidukikije nk’uko byari cyera tucyagika mu nkengero za Pariki y’Ibirunga aho twashoboraga  guteza Inkongi y’Umuriro."

Ashima, UWAMAHORO yagize ati:"Mbere yo kubakirwa, Njye n’Abana banjye bane twabaga  mu cyumba kimwe aho twari ducumbikiwe n’Umuturanyi. Byari bitugoye cyane kuba ahantu hato gutyo. Ndashima cyane; nongere nti cyane Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku bw’iyi Nzu Nziza yanyubakiye binyuze muri Polisi irimo Ibyangombwa by’Ingenzi  birimo Intebe nziza zo muri Salo, Ibitanda n’ibindi."

Yagize kandi ati:" Nyakubahwa Paul KAGAME  usibye kuba ari Umukuru w’Igihugu ni n’Umubyeyi w’Igihugu. Mbivuze nshingiye ku kuba  Umubyeyi  wese ahora atekereza ku cyateza imbere Abana be n’Umuryango muri rusange. Njye n’Umuryango wanjye turi Abahamya b’uko  Nyakubahwa Paul KAGAME ari Umubyeyi w’Igihugu. Ibyo tuvuga si Amagambo; tuvuga ibintu bikomeye yadukoreye bihindura imibereho yacu ikaba myiza."

Ubwo  Guverineri, Mme NYIRARUGERO Dancille yamushyikirizaga Imfunguzo z’Inzu yubakiwe, UWAMAHORO yarayitegereje agira ati:"He no kongera gucumbika; he no kongera kuba mu Cyumba kimwe ; Murakoze Perezida w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul KAGAME .Muzangereze Ubutumwa ku Mukuru w’Igihugu muti : Murakoze, Murakarama."

UWAMAHORO yashimye kandi Abaturanyi be bamuzaniye Imfukire yiganjemo Imyaka  mu rwego rwo kumuremera.

Back