GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABATUYE AKARERE KA BURERA KUBUMBATIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abatuye Akarere ka Burera kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Ubu butumwa yabutanze tariki 11 Ukuboza 2023 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere; bikaba byarateguwe n’Akarere muri gahunda y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda mu Karere ka Burera.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice ni we wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro. Yakiriwe, anahabwa ikaze n'Umuyobozi w'Akarere, Mme MUKAMANA Soline.

Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi barimo abaturutse mu inzego zo ku rwego rw'Igihugu, abo ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, abayobozi b'inzego zikorera mu Karere n'abafatanyabikorwa b'Akarere batandukanye.

Mu byaranze iyi gahunda harimo ikiganiro ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka yabo cyatanzwe na Guverineri MUGABOWAGAHUNDE n'ubuhamya ku rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bwatanzwe na Rtd Major MAKUZA Anastase.

Muri ibi biganiro habayeho kandi kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda nk'inkingi y'iterambere rirambye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro; Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yagize ati: " Gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Nsabasa abatuye aka Karere kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda."

Guverineri MUGABOWAGAHUNDE yasabye kandi abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Back