GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YAKANGURIYE ABATUYE AKARERE KA BURERA KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE MURI RUSANGE

Nk'uko bigenda buri wa kabiri w'icyumweru, ku gicamunsi cy'uyu munsi, mu Tugari tugize Akarere ka Burera habaye inteko z'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline; ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere na bamwe mu bandi bagize Inama Njyanama y'Akarere yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wifatanyije n'abatuye Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo mu nteko bakoreye mu Mudugudu wa Kikubo.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yakanguriye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli ya 2025-2026, kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato no kunganira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri.

Yabasabye kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya itunda, ikwirakwiza, icuruza n'inyobwa rya Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge, ubusinzi, kwangiza ibikorwaremezo n’ibikorwa by’iterambere; bakirinda kandi gusibya abana ishuri no kuribakuramo.

Yibukije ko kuri site z'ubuhinzi hahingwa gusa ibihingwa byatoranyijwe; asaba abatuye aka Karere kwirinda guhinga kuri site y’ubuhinzi ibihingwa bitahagenewe kuko bituma umusaruro uba mucye; bigateza inzara; bikanadindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye kandi abatuye Akarere ka Burera kwitabira no kunoza umurimo kugira ngo biteze imbere, kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abashakanye; kandi bagatangira ku gihe amakuru yerekeye abishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati:"Abanyoye Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina. Nutarwanya ibiyobyabwenge umenye ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze; kuko uwabinyoye natagukubita, azagufata ku ngufu, cyangwa afate ku ngufu umwana wawe. Ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi dufatanye kubirwanya."

Yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n’abaturage; ibitakemukiyeho; atanga umurongo w’uburyo byakemuka.

Back