GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YASABYE ABATUYE AKARERE KA BURERA GUFATANYA KURWANYA N'INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyabereye uyu munsi mu Murenge wa Rusarabuye cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri uyu Murenge, yasabye abatuye Akarere ka Burera gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufatana urunana mu nzira yo kwiyubaka; kandi bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda n’amateka ya Jenosside yakorewe Abatusi Guverineri Mugabowagahunde yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa yagize ati:"Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kuzirikana amateka mabi y'urwango n'amacakubiri yabibwe n'Abakoloni agashimangirwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri yagejeje Igihugu cyacu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dufatanye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi tunyomoza ibyo bavuga."

Muri icyo kiganiro Guverineri Mugabowagahunde yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa amateka y’u Rwanda mbere y’Ubukoloni, mu gihe cy’Ubukoloni, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, uko Abanyarwanda bari babanye muri ibyo bihe, icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo, uko yahagaritswe, aho Igihugu kigeze mu rugendo rw’ubumwe n’iterambere na gahunda z’Igihugu zigamije ituze, amahoro, umutekano, iterambere, ubumwe n’ubudaheranwa birambye.

Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa Atari imwe. "

Yakomeje agira ati:"Muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko  Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana."

Guverineri Mugabowagahunde yagize kandi ati:"Ubuyobozi bwiza U Rwanda rufite uyu munsi ni igihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. N’ubwo ariko bimeze bityo; haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo biha buri wese umukoro wo kubarwanya; hagaragazwa ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Rusarabuye cyitabiriwe n’abayobozi baturutse mu nzego zinyuranye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FRP-INKOTANYI, Gasamagera Wellars, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Burera, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Burera, abahagarariye imiryango ya IBUKA na AVEGA mu Karere ka Burera, abari bahagarariye imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashinguye muri uru Rwibutso n’abaturage baturutse mu Mirenge ya Rusarabuye, Rwerere na Cyeru.

Aha ikaze abitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:" Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi; ndasaba abaturage b’Akarere ka Burera gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; kandi dukomeze gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda twimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda."

Mu byaranze iki gikorwa harimo gushyira indabo aho ku Rwibutso mu rwego kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye, ubuhamya bwa Kabanyana Pélagie warokotse Jenoside wabwiye abitabiriye icyo gikorwa uburyo yarashwe n'Interahamwe; agakomereka bikomeye cyane hafi yo gupfa ariko Inkotanyi zikamugeraho atarashiramo umwuka zikamurokora, aboneyeho kuzishimira avuga ko kuba ariho ari zo abikesha.

Back