GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YASABYE URUBYIRUKO RW’AKARERE KA BURERA GUHANGA UDUSHYA MU BYO BAKORA TUGAMIJE ITERAMBERE RIRAMBYE
Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kamena 2024, Guverineri w’Intara y’majyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rwo muri aka Karere rwari ruhagarariye urundi rwitabiriye inteko rusange y’urubyiruko rwo muri aka Karere yabereye mu Kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Kagogo; aho yasabye urubyiruko rwayitabiriye kuzageza ubutumwa kuri bagenzi babo bwo kwitabira umurimo, kunoza ibyo bakora no guhanga udushya tugamije iterambere rirambye.
Iyi nteko rusange y’urubyiruko rwo muri aka Karere yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'abafatanyabikorwa YESI RWANDA na Compassion International/Rwanda ku insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 30 mu iterambere : Rubyiruko, duhamye intego mu kubaka u Rwanda twifuza."
Atangiza ku mugaragaro iyi nteko, Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MWANANGU Theophile n’Abayobozi b'Inzego z’umutekano mu Karere yabwiye urubyiruko rwayitabiriye ko inteko nk’iyi ari umwanya n’urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku cyerekezo cyiza cy’ahazaza habo; bikaba n’umwanya wo kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere rirambye ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati:"Muri imbaraga n’amaboko by’Igihugu. Mukwiriye kubikoresha muhanga udushya mu byo mukora biganisha ku iterambere ryanyu rirambye; kandi iyo muteye imbere n’Igihugu kirushaho gutera imbere. Kugira ngo ibyo mubigereho, murasabwa kwirinda; kandi mugakangurira urubyiruko bagenzi banyu kwirinda kunywa, gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge aho biva bikagera, ndetse n’ikindi cyose cyakoma mu nkokora imigambi yanyu y’iterambere cyanabangamira iterambere ry’Igihugu."
Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi urubyiruko rwitabiriye inteko gutinyuka bakitabira gufata inguzanyo mu Bigo by'imari, ndetse n'inguzanyo zitangwa muri gahunda za Leta zitandukanye harimo izitangwa muri gahunda ya Vision Umurenge Programme (VUP); igihe bahawe inguzanyo bakayikoresha neza kugira ngo biteze imbere.
Mu butumwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko; yasabye urubyiruko rwayitabiriye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya bagira inama ababitunda, ababikwirakwiza, ababinywa, ababicuruza n’ababikoresha kubireka; bagatanga kandi amakuru ku inzego bireba yerekeranye n’abinangira bagakomeza kubikora.
Guverineri Mugabowagahunde yasabwe kandi urubyiruko rwitabiriye iyi nteko ndetse n’urubyiruko rwo mu Karere ka Burera muri rusange kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu, bakangurira abangavu kwirinda ibikorwa n’imyitwarire yose yabagusha mu bishuko byabaviramo ingaruka zirimo no gutwara inda bakiri batoya.
Yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe kuba tariki 15 z’ukwezi gutaha no gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda barwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.