GUVERINERI W'INTARA Y’AMAJYARUGURU YATANGIJE KU MUGARAGARO ICYUMWERU CYAHARIWE UBUKANGURAMBAGA KU BUREZI MU KARERE
Mu gitondo cy'uyu wa Mbere Tariki 25 Mata, Umuyobozi w'Akarere,Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal yakiriye mu Karere Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille wasuye Ishuri rya Groupe Scolaire BUTETE riri mu Murenge wa Cyanika; aho ari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere, n'Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere yatangirije ku rwego rw'Akarere Icyumweru cyahariwe Ubukangurambaga ku Burezi.
Aganira n'Ubuyobozi bw'iri Shuri n'Abarezi baho; Guverineri yabasabye guharanira gutanga Uburezi bufite Ireme; bakanagira uruhare mu Bukangurambaga bwa gahunda yo kugaburira Abana ku Ishuri saa Sita (School Feeding) no kurwanya ikibazo cy'Abana bata Ishuri.


Yabwiye Abarezi ati:"Nk’Abafatanyabikorwa b’Ingenzi mu guteza imbere Uburezi; ndabasaba kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zirimo iyo kugaburira Abana ku Ishuri saa sita mushishikariza Ababyeyi kuyitabira; ari na ko muharanira guhanga udushya mu Masomo mwigisha Abana kugira ngo muzamure ireme ry’Uburezi; munitabire izindi gahunda za Leta zigamije Iterambere muri rusange."
Mu butumwa bwe ku Babayeyi, Guverineri, Mme NYIRARUGERO Dancille yabasabye kwirinda gusibiza Abana Ishuri cyangwa kuribakuramo; abarivuyemo bakarisubizwamo; kurangwa n'Isuku ku Muburi, aho batuye, aho bakorera ibikorwa bitandukanye birimo Ubucuruzi n’ahantu hatandukanye hagendwa n’ahahurira Abantu benshi; kandi bakirinda Ibikorwa binyuranyije n’Amategeko birimo kwinjiza Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge mu Gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza, kubicuruza, kubinywa, kubyitera cyangwa kubikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi; bakanirinda kwinjiza Magendu mu Gihugu no kwambuka Umupaka mu buryo butubahirije Amategeko; kandi bagatanga Amakuru ku gihe yerekeranye n’ababikora.

Abanyeshuri yabasabye kwita ku Masomo, kurangwa n'Imyitwarire myiza no kwirinda kwishora mu Biyobyabwenge n’ibindi byakwangiza ahazaza habo heza.
Ubu butumwa bwatanzwe no mu yindi Mirenge ahabereye ibikorwa bitandukanye bijyanye n'Icyumweru cy'Ubukangurambaga ku Burezi; Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Théophile akaba yatangije ubu Bukangurambaga ku Ishuri ribanza rya Gitovu ribarizwa mu Murenge wa Ruhunde no ku Rwunge rw’Amashuri rwa RUGALI ruri mu Murenge wa Rwerere.