GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YATANZE INAMA Z’IBYAKOZRWA MU KUNOZA IBIKORWA BIRI MU MIHIGO Y'AKARERE KA BURERA
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagiriye inama abakozi b’Akarere ka Burera z’ibyo bakora mu rwego rwo kunoza ibikorwa biri mu mihigo yako muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025.
Yazitanze mu nama yakoranye n’abayobozi n’abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere yabaye ku wa gatanu tariki 23 Kanama 2024 yabereye ku biro by’Akarere aho yagaragaje ibyakorwa mu rwego rwo kunoza ibyo bikorwa.
Muri iyi nama, Guverineri Mugabowagahunde yakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline wari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, UWAMWIZA Catherine, abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.
Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati:"Mu mihigo hakwiriye gushyirwamo ibikorwa bikemura mu buryo burambye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; ibikorwa by’iterambere biteza imbere abaturage, Akarere n’Igihugu muri rusange."
Yibukije ko abaturage bakwiriye gusobanurirwa imihigo y’Akarere iyo ari yo n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.