GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YIBUKIJE ABABYEYI N’ABANDI BARERA ABANA INSHINGANO ZABO ZO KOHEREZA ABANA KU ISHURI

Mu kiganiro Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Cyeru bitabiriye inteko yabereye mu Kagali ka Ruyange yibukije ababyeyi n’abandi barera abana inshingano zabo zo kohereza abana ku ishuri, kandi bakabaha ibyo bakenera ku ishuri.

Yababwiye ingaruka umwana usiba ishuri n’urivamo ahura na zo agira ati:"Iyo umunyeshuri asibye ishuri; birumvikana ko hari ibyo abandi banyeshuri bitabiriye ishuri bigishijwe uwasibye atamenye. Muri ibi bihe; umurage mwiza ku mwana ni ukumwohereza ku ishuri aho akura ubumenyi butuma agira ibyo akora akibeshaho; agateza imbere umuryango; akagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu."

Yagize kandi ati:"Iyo umwaka w’amashuri utangiye; hari abana batitabira ishuri; yewe n’abitabiriye ishuri; bamwe ntibaza kwiga bitewe n’impamvu zirimo kuba hari bamwe mu babyeyi basibya abana ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe."

Mugabowagahunde yababwiye ko bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge; agaragaza ko ingaruka zo gusiba ishuri cyangwa kurivamo zitagera gusa ku munyeshuri; zigera no ku muryango we n’Igihugu muri rusange kubera ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’abo bana bidindiza iterambere ry’imiryango yabo; bikanadindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yasabye kandi ababyeyi n’abandi barera abana kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri agira ati:"Uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda ni amafaranga y’u Rwanda 975 ku gihembye. Ni ukuvuga ko umubyeyi atanga amafaranga icumi n’ibice 80 ku munsi. Aya mafaranga ni make ku buryo nta mubyeyi wayabura."

Yababwiye ko Leta yashyize nkunganire muri iyi gahunda kugira ngo yorohereze ababyeyi bafite ubushobozi buke kugira ngo abana barye indyo yuzuye, bige neza.

Back