GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YIFATANYIJE N'INTORE Z'INKOMEZABIGWI GUSANA IBIRO BY'AKAGALI KA CYAHI
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajaruguru, Mugabowagahunde Maurice mu Kagali ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama aho bifatanyije n'Intore z'Inkomezabigwi/Icyiciro cya 13 n'Abayobozi b'Inzego zikorera muri uwo Murenge gusana ibiro by'ako Kagali.
Bateye kandi ibiti bya Avoka ku biro by’ako Kagali mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije; hazirikanwa kandi ko kurya avoka biri mu birwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.
Mu kiganiro Guverineri yagiranye n'urwo rubyiruko yarusabye kugira uruhare mu bukangurambaga ku kugira isuku umuco, kohereza abana mu ishuri, kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya itundwa, inyobwa n'icuruzwa rya Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge.
Yababwiye ati:"Ibyo mukora birimo kubakira abafite ubushobozi buke inzu, ubwiherero n’uturima tw’imboga no gutunganya inzira z’imigenderano n’ubukangurambaga mukora ku kwitabira gahunda zirimo kurangwa n’isuku, kwizigamira muri EhoHeza, kohereza abana ku ishuri, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, kwirinda ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango bigira uruhare runini mu gukemura ibyinshi mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yabasabye gukomeza kwitabira gahunda z’Urugerero zirimo ibiganiro bahabwa ku ngingo zinyuranye zirimo gusigasira Ubumwe himakazwa Ndi Umunyarwanda; kandi inyigisho nziza bahabwa zirimo izigamije kuzamura imyumvire no kwitabira umurimo hagamijwe iterambere bakazigisha abo mu miryango n’abaturanyi babo; kandi bagahwitura bagenzi babo batitabira uko bikwiye.