GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YITABIRIYE INTEKO Y'ABATURAGE MU MURENGE WA KINYABABA AGANIRIZA ABAYITABIRIYE KURI GAHUNDA ZA LETA ZINYURANYE ZIGAMIJE ITERAMBERE
Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri ; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice witabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Bugamba, mu Murenge wa Kinyababa ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'iyi Ntara wabaganirije kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yabakanguriye kwizigamira muri EjoHeza no kongera amafaranga y’ubwizigame, gutanga Mituweli, kwitegura neza igihembwe cy'Ihinga cya 2026A bahinga ubutaka bwose bugomba guhingwa; kuri site z’ubuhinzi bakahahinga gusa ibihingwa byatoranyijwe, kohereza abana ku ishuri; bakirinda gusibya abana ishuri cyangwa kuribakuramo; bakita kandi mu burere n’uburezi bw'Abana.
Yabakanguriye kandi kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri agira ati:"Iyi ni imwe muri gahunda nyinshi kandi nziza zashyizweho na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hagamijwe gukemura ikibazo cya bamwe mu bana basiba ishuri n’abarivamo kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo."
Yagize kandi ati:" Uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda ni amafaranga y’u Rwanda 975 ku gihembye. Ni ukuvuga ko umubyeyi atanga amafaranga icumi n’ibice 80 ku munsi. Aya mafaranga ni make ku buryo nta mubyeyi wayabura. Leta yashyize nkunganire muri iyi gahunda kugira ngo yorohereze ababyeyi bafite ubushobozi buke kugira ngo abana bacu barye indyo yuzuye, bige neza."
Yakanguriye abatuye Akarere ka Burera kugira isuku umuco; bakirinda kandi amakimbirane n'ikindi cyose cyateza umutekano muke; cyanadindiza iterambere muri rusange.
Abitabiriye inteko basabwe kandi kwirinda magendu n'ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kubumbatira umutekano, kwirinda ubuharike, kandi bagafata neza ibikorwaremezo n'ibikorwa by'iterambere bagezwaho.
Guverineri Mugabowagahunde yakiriye; anakemura ibibazo yagejejweho n'abaturage; ibitakemukiyeho atanga umurongo w'uko bikemuka n'igihe bigomba kuba byakemutse.