HARI BYINSHI ABANTU BAFITE UBUMUGA BAKORA BAKITEZA IMBERE: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Mu kiganiro Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Habaguhirwa Jean Pierre yagiranye n’abitabiriye inama y’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Burera yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akarere; yababwiye ko hari byinshi abantu bafite ubumuga bakora bakiteza imbere.
Yagize ati:"Kugira ubumuga ntibivuga ko ubufite nta byo yakora. Hari ibintu byinshi yakora akiteza imbere, agateza imbere umuryango we; akagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ingero z’abantu bafite ubumuga biteje imbere ni nyinshi. Icy’ingenzi ni ukwigirira icyizere ko ushoboye; ubundi ibyo ushoboye ukabikora neza."
Yagize kandi ati: "Hari abagihisha abantu bavukanye ubumuga; babafata nk’igisebo n’umutwaro ku muryango. Ndamenyesha, nkanibutsa abafite iyo myumvire ko ibyo bidakwiriye. Abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira nk’abandi bose; kandi uburenganzira bwabo bw’umwiharikona bwo bugomba kubahirizwa.
Habaguhirwa yasabye abitabiriye inama kujya batangira ku gihe amakuru yerekeye abantu babangamira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga harimo abahisha abana bavukanye ubumuga; bakabavutsa kwiga, kuvuzwa n’ubundi burenganzira bwabo.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Burera, Ndinayo Gilbert yabwiye abitabiriye inama ati:"Hari Imiryango igifata abafite ubumuga nk’abadafite icyo bamaze; yewe hari n’ababahisha batabemerera kugera hanze ngo hatagira ababaca iryera."
Yakomeje agira ati:"Dukwiriye kumenya iyo miryango, tuyegere, duhindure imyumvire yabo tubasobanurira ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi, ko bashoboye; kandi ko nta wukwiriye kubabuza uburenganzira bwabo. Tugomba kandi kubibwira ibyiciro byose kugira ngo abantu bose bamenye uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga."
Yasabye abitabiriye inama gushyira mu bikorwa inama bagiriwe no kuzisangiza abo baje bahagarariye; kandi bakabwira abantu bafite ubumuga uburenganzora bwabo kugira ngo babuharanire.