HASHYIZWEHO MUHABURA SACCO BURERA
Uyu munsi, mu Murenge wa Kagogo habereye Inama y'Inteko rusange shingiro ya MUHABURA SACCO BURERA yavuye mu kwihuza kw'IMIRENGE SACCO 17 ikorera mu Karere ka Burera. Icyicaro cya MUHABURA SACCO BURERA kizaba muri santere y'ubucuruzi ya Rusumo, mu Murenge wa Butaro.
Iyo nama yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste; iyoborwa n'Umuyobozi muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Usengimana Emmanuel. Yitabiriwe n'intumwa za Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Banki Nkuru y’Igihugu.
Ishyirwaho rya MUHABURA SACCO BURERA rijyanye na gahunda ya Leta yo guhuriza hamwe IMIRENGE SACCO ikorera mu Turere, ikavamo SACCO imwe ku rwego rw'Uturere; ibi bikaba bizakurikirwa n'ishyirwaho rya Cooperative Bank.
Muri iyo nama hatowe abagize Nyobozi ya MUHABURA SACCO BURERA igizwe n'abantu barindwi barimo Semasaka Edouard (Perezida), Mukandamira Edinas (Visi Perezida) n’Umugwaneza Marie Jeanne (Umunyamabanga). Hatowe kandi Komite ngenzuzi igizwe n'abantu batatu.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yashimye Leta y’u Rwanda ku bw’iyi gahunda yo guhuriza hamwe IMIRENGE SACCO ikavamo SACCO imwe yo ku rwego rw'Akarere.
Yagize ati:"Ibi bizongerera imbaraga n’ubushobozi SACCO; bityo irusheho gufasha abaturage kwiteza imbere; kandi iyo abaturage bateye imbere; Igihugu na cyo gitera imbere. Mumfashe gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bwa gahunda nyinshi zigamije kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange."
Yasabye abatuye Akarere ka Burera kugana ibigo by’Imari n’Amabanki baguzemo amafaranga, biteze imbere.