HATANGIYE IGIKORWA CYO KWEGERANYA IBITEKEREZO N’IBYIFUZO BIZASHINGIRWAHO MU IGENAMIGAMBI RY'UMWAKA W'INGENGO Y’IMARI YA 2026-2027

Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa cyo kwegeranya ibitekerezo n’ibyifuzo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’Akarere ry'umwaka w'ingengo y’imari ya 2026-2027.

Umuyobozi w'Akarere, Mme Mukamana Soline yatangirije icyo gikorwa mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro. 

Yabwiye abitabiriye inteko ko ari igikorwa cy’ingenzi cyane mu rugendo rwo kubaka Akarere gafite iterambere rirambye, rifatika kandi rishingiye ku muturage ubwe tutibagiwe ibyiciro bitandukanye birimo abafite ubumuga, abagore, urubyiruko, n’abana nk’uko Gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo kwihutisha iterambere ibiteganya hamwe na Gahunda y’iterambere ry’Akarere ya 2024-2029

Yagize ati:"Iterambere ry’Igihugu cyacu ryubakiye ku muturage. Ni yo mpamvu mu igenamigambi ry’Akarere, umuturage ashyirwa ku isonga kuko ari we uzi ibibazo bye, akamenya n’igisubizo cyabyo."

Yakomeje agira ati:"Igenamigambi ryiza ritangira ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage baganira, bagatanga ibitekerezo byabo, bigakusanywa bikagera ku rwego rw’Akarere. Ubu ni bwo buryo butuma igenamigambi riba iryabo."

Yongeyeho agira ati:" Twatangiye kwakira ibitekerezo kuva twatangira uku kwezi k’Ukwakira. Tuzakomeza kugeza tugusoje. Iyo umuturage yagize uruhare mu igenamigambi, yumva ko ibyo bikorwa ari ibye; akabibungabunga; kandi akabishyiramo imbaraga."

Umuyobozi w'Akarere yagize na none ati:" Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ahora atwibutsa, “Iterambere rituruka ku baturage bazi icyo bashaka kandi bazi ko ari bo bafite inshingano zo kugera aho bashaka".

Yasabye abaturage b’Akarere ka Burera guharanira no gufatanya kubaka Burera ifite iterambere ryihuse kandi rirambye rishingiye ku muturage.

 

Back