HON. BAMPORIKI YASUYE URUBYIRUKO RUFITE IBIKORWA BY’INDASHYIKIRWA MU KARERE KA BURERA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. BAMPORIKI Edouard yagiriye Uruzinduko rw’Akazi rw’Iminsi ibiri (12-13/02/2022) mu Karere ka Burera aho yasuye Urubyiruko rufite Ibikorwa by’Indashyikirwa, na hamwe mu hantu Nsigasiramateka mu Karere ka Burera

Ku munsi wa mbere w’Uruzinduko rw’Akazi yagiriye mu Karere ka Burera, Hon. BAMPORIKI yasuye Agakiriro ka Butaro gaherereye mu Murenge wa Butaro; Roots of Nyabingi nka hamwe mu hantu Nsigasiramateka mu Karere ka Burera na New Bugarama Mining (aha hakaba hacukurwa Amabuye y’Agaciro y’Ubwoko bwa Wolfram); naho ku munsi wa Kabiri w’Uruzinduko rwe yasuye Uruganda rutunyaga Kawunga rwitwa SAGA BLESSING Ltd rwa KAYITESI Clarisse,Kompanyi yitwa AMABOKO Y’U RWANDA Ltd ya NSENGUKURI Elie ikorera mu Murenge wa Cyanika ikora Imiti y’ubwoko butandukanye yifashishije Ibirayi n’Igikakarubamba ikoreshwa mu Isuku n’Isukura na Ecole Sécondaire Kagogo; iri Shuri rikaba ribarizwa mu Murenge wa Kagogo; Ikiganiro yatanze muri iri Shuri kikaba kijyanye na gahunda ikomeje y’Ibiganiro ku "Kwezi k’Umuco mu Mashuri".

Aganira n’Urubyiruko rukorera mu Gakiriro ka Butaro yarushimiye ibyo rukora; arusaba kubyongerera agaciro agira ati:"Kuba aka Gakiriro kari hano; ni imbaraga; ni Moteri Urubyiruko rwa hano rwahawe kugira ngo rudasigara inyuma mu  gutera inkunga Igihugu mu cyerekezo kirimo."

Hon. BAMPORIKI yasabye uru Rubyiruko kubyaza umusaruro Ubumenyi birinda Ibiyobyabwenge n’ibindi byakoma mu nkokora Imiganbi yabo y’Iterambere n’ibyabangamira Iterambere ry’Igihugu muri rusange; kandi bagashishikariza Abakobwa kwitabira Imyuma ihakorerwa.

Yagize ati: "Muri Ingabo zirasanira ku Ruhembe rwo gukora ibi Bikoresho mbona aha (Inzugi, Intebe, Utubati n’ibindi). Abanyarwanda dutera imbere; cyangwa dutsinda iyo buri Ngabo (Ingabo y’Imyaka 20, Ingabo y’Imyaka 30, Ingabo y’Umufundi, Ingabo y’Umubaji, Ingabo y’Umupolisi, Ingabo y’Umusirikare); yatekereje gukora ibyungura u Rwanda.Mujye muhora mutekereza muti ariko kuva mu gitondo kugera nimugoroba Umusanzu mpaye u Rwanda ni uwuhe?Bizatuma ugira ibyo wikorera ariko unabikoreye n’u Rwanda."

Yababwiye kandi ati:" Ndabashishikariza gukora nk’abafite Intego,mukora nk’abafite Inzozi, mukora nk’abakura mwibaza muti: Harya iyi Kaminuza iri hano hafi y’Agakiriro (University of Global Health and Equity) nikenera Igitanga nzakibona; Akarere nigakenera Intebe zisimbura wenda izishaje zavuye i Musanze cyangwa i Kigali tuzazibaha? Iyo Kaminuza nk’iriya ije, iba ibwira mwebwe Abanyabutaro ngo mutekereze ibirenga Butaro. Muterekeze mwe kureba Isoko rya Butaro; ahubwo mutekereze Isoko rya Kigali n’ahandi mu Gihugu ndetse no hanze yacyo."

Mu kiganiro Hon. BAMPORIKI yagiranye na ISHIMWE Christian ucunga Roots of Nyabingi yamugiriye inama yo kwagura ibyo bakora hibandwa cyane ku guteza imbere ireme ryabyo.

Mu butumwa Hon. BAMPORIKI yagejeje ku Rubyiruko rukora muri New Buragara Mining, yarubwiye ati:"Umurimo mukora; Uruhembe murasaniraho rwatera inkunga gahunda z’Iterambere rirambye za Leta harimo NST1. Ntimugacukure Amabuye y’Agaciro ngo mureke kwihesha agaciro.Mujye buri gihe mutekereza iby’agaciro."

Yakomeje agira ati:"Imbaraga mukoresha mu kubona aya Mabuye y’Agaciro mujye muyakoresha mutekereza ngo aya Mabuye y’Agaciro twohereza hanze y’Igihugu harya bayavanamo iki?; muzikirana ko ikiva mu Ibuye ry’Agaciro kirusha agaciro Ibuye ry’Agaciro nyirizina; bityo mushakishe ikirivamo tukizane iwacu.Mbifurije kwiyubaka, kwizigama  mwirinda Ibiyobyabwenge n’ibindi byababuza kugera ku Iterambere bikanadindiza Iteramnbere ry’Igihugu."

Ubwo yasuraga Uruganda rwa SAGA BLESSING Ltd, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimye Umuyobozi warwo, KAYITESI CLARISSE ku ntambwe amaze kugeraho; aha akaba yaragize ati: "Ubu ninjya nsanga Umuntu aganya nzajya mubwira nti ; reka tuganire kugera aho nawe wazaba uvuga nka KAYITESI CLARISSE; ufite ishema, kabone n’ubwo haba harimo ingorane; ntabe ari zo ushyira imbere; ugashyira imbere ibigenda, kugira ngo n’ibitagenda bye kukwicaraho ngo bigutere ubwoba."

Hon. BAMPORIKI yagize kandi ati:" Icyo nshaka kubwira Abakozi bawe ni uko; buriya Umukoresha, iyo umukoreye n’Umurava n’imbaraga zawe zose, ni wowe uba wigirira.Njyewe simpanura; ariko KAYITESI ejo nazana Ibimashini akabishyira aha; uwo azemerera kujya mu Kimashini wa mbere ni Umunyamurava kubera ko Umunyamurava ari we ukomeza guteza imbere Uruganda. Ndabagira rero inama yo gukorana Umurava kubera ko bifitiye Inyungu Umukozi, Umukoresha n’Igihugu muri rusange."

Aganira na NSENGUKURI Elie uyobora Kompanyi "AMABOKO Y’U RWANDA Ltd” yamugiriye inama yo kurushaho kunoza ibyo akora yita cyane ku buziranenge bwabyo; akanabimenyekanisha.

Mu butumwa Hon. BAMPORIKI yagejeje ku Banyeshuri ba ES Kagogo yababwiye ati: "Ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’Abanyarwanda Bakuru n’Abato. Amateka mabi ajye atwigisha; ay’Ubutwari tujye tuyafata twifuze kurarana na yo no kuba Intwari."

Yabwiye kandi aba Banyeshuri ati:" Bana b’u Rwanda, mukomere ku Bunyarwanda, mukunde u Rwanda,mutarame u Rwanda, muvuge u Rwanda,mwimane u Rwanda. Nimwiyimana, nimwanga ko hagira Icyonnyi kibona, nimwanga ko hagira ikibangiza;muzaba muri kurwana ku Rwanda." 

Back