IBIKORWA BIGAMIJE ISUKU N'ISUKURA BYAKOMEJE UYU MUNSI MURI GAHUNDA Y’IGITONDO CY’ISUKU N’URUHARE RWANJYE MU ISIBO
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri, mu Mirenge igize Akarere ka Burera hakozwe ibikorwa birimo gutunganya imihanda n'inzira z'imigenderano, gusibura imiyoboro y'amazi no gukora isuku muri santere z'ubucuruzi n'ahandi hahurira abantu hagamijwe kurushaho guteza imbere isuku n'isukura mu Karere.
Abagize Komite y'isuku n'isukura ku rwego rw'Akarere bakoze ubugenzuzi muri zimwe muri za resitora, utubari, amaduka, ahakorera Inzego n'Ibigo n'ahandi hanyuranye; bagenzura uko isuku yifashe; abo basanze badafite isuku ihagije babagira inama y'ibyo banoza bakarangwa n'isuku ihagije.
Gutunganya imihanda, ubugenzuzi n'ibindi byakozwe uyu munsi byakozwe muri gahunda y'IGITONDO cy'ISUKU n'URUHARE RWANJYE MU ISIBO zigamije ubufatanye mu guteza imbere isuku n'isukura; byo shingiro ry'ubuzima bwiza n'iterambere muri rusange.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye aho batunganyije umuhanda.
Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ibyo urugo rufite isuku rugomba kuba rwujuje; abakangurira kugira isuku umuco; bakaranwa n’isuku aho bari hose ndetse n’ibyo bakora byose.
Ahavuye yagiye mu gikorwa cyo kugenzura uko isuku yifashe muri santere y'ubucuruzi ya Rusumo, mu Murenge wa Butaro; akaba yafatanyije n'abagize Komite y'isuku n'isukura muri uwo Murenge.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptitse yakurikiranye uko gahunda y'IGITONDO cy'ISUKU ishyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Kinoni, Gahunga, Rugarama, Cyanika na Kagogo; afatanya n’abaturage gukora isuku mu mihanda no mu nzira z’imigenderano ndetse no muri santere z’ubucuruzi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakurikiranye uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Kivuye, Gatebe na Bungwe; afatanya n’abaturage gukora isuku mu mihanda no mu nzira z’imigenderano ndetse no muri santere z’ubucuruzi.
Yakurikiranye kandi isuku mu Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Bushenya, mu Murenge Bungwe; akorana inama n’abakozi b’Umurenge wa Kivuye; kandi akorana inama n’abakozi b’Akagari ka Bushenya n’Abayobozi b’Imidugudu igize ako Kagari. Muri iyo nama yabasabye gufatanya mu bukangurambaga ku guteza imbere isuku n’isukura no kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije imbereho myiza n’iterambere muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James yakurikiranye uko gahunda y'IGITONDO cy'ISUKU ishyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Rugengabali, Cyeru na Gitovu; afatanya n’abaturage gukora isuku mu mihanda no mu nzira z’imigenderano ndetse no muri santere z’ubucuruzi muri iyo Mirenge.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abatuye isibo y'UBUNYANGAMUGAYO na ba nyiri ibikorwa byasuwe mu gikorwa cy’ubugenzuzi ku isuku n’isukura yagize ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi ku buryo hari abahitanwa n’izo ndwara n’izindi ntarondoye. Isuku nkeya kandi idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire atanga amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi biteza imbere uwarwaye n’umuryango we muri rusange. Ndabasaba kugira isuku umuco."
Yasabye abatuye Akarere kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.